• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Ubwanditsi 26 Jun 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Kane, yakiriye indahiro ya Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, n’iya Cpt. Gerard Ntaganira, Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, bombi bemejwe n’Inama y’Abaministiri yo kuwa 26 Gicurasi 2017.

Murekezi yabibukije ko icyizere bagiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse n’indahiro bakoreye imbere ye bifite agaciro gakomeye, bikaba igihango bagiranye n’Abanyarwanda batagomba gutatira.

Yagize ati “Akazi kanyu ni ukubahiriza ihame ry’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu Leta y’u Rwanda yiyejeme kugenderaho.”

Kugira ngo bazabashe kubahiriza izo nshingano, Minisitiri w’Intebe yabasabye gushishoza no guharanira ubutabera.

-7054.jpg

Yakomeje agira ati “Ibi bizabarinda kugira abere abanyabyaha no kugira abanyabyaha abere; Kuba inyangamugayo ku buryo n’abo muzacira imanza bagatsindwa bazajya banyurwa n’ibyemezo byanyu; Guhora murangwa n’imyitwarire iboneye muri byose kandi hose.”

“Umucamanza mwiza noneho by’akarusho w’umusirikari wa RDF tuziho imyitwarire iboneye mu rwego rwo hejuru, agomba kuba bandebereho; gukora cyane kugira ngo muzirinde amadosiye y’ibirarane. Mwibuke ko ubutabera butinze buba bwataye agaciro. Ibi biranajyana no gutanga serivisi nziza u Rwanda rwagize intego.”

-7053.jpg

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aha impanuro abarahiye

Minisitiri w’Intebe yabahaye impanuro agendeye ku mpanuro zatanzwe na Mahatma Gandhi zijyanye n’icyo umuntu yakora buri gitondo kugira ngo abe intabera muri byose, ati “Ntawe nza kwifuriza ikibi, ntawe nza kurenganya, abanyamafuti ndabatsindisha ukuri.”

-7055.jpg

Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana

-7056.jpg

Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, Cpt. Gerard Ntaganira arahirira kuzuzuza inshingano yahawe

-7057.jpg

-7058.jpg

Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana, asinya nyuma yo kurahira

-7059.jpg

Umugaba w’Ingabo z’Igihugu Gen. Patrick Nyamvumba yari yitabiriye uyu muhango

-7060.jpg

-7061.jpg

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’abandi bayobozi bakuru ba gisilikare bitabiriye umuhango

2017-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United

Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Ubwanditsi 09 Nov 2021
‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –  Perezida Kagame

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

RUSHYASHYA 31 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?
Mu Rwanda

Kuri Manda ya II P. Kagame yageze ku ntego zo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi?

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe
POLITIKI

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Ubwanditsi 18 May 2019
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.
Mu Mahanga

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Ubwanditsi 10 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru