• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Editorial 10 Aug 2017 Mu Rwanda

Umukandida Raila Odinga n’ishyaka rye barateganya kugana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi y’uwatsindiye kuyobora Kenya ndetse runahagarike ibijyanye n’irahira rya Uhuru Kenyatta.

Mu matora yabaye kuwa Kabiri, amajwi y’agateganyo agaragaza ko Uhuru Kenya w’ishyaka Jubilee Party afite amajwi 54%, mu gihe Odinga w’impuzamashyaka NASA afite amajwi 44%.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Odinga yatangarije abanyamakuru ko atemera ibiri kuva mu matora ndetse yerekana impapuro ziriho kode (codes) nyinshi yemeza ko ari izigaragaza ko hari abandi bantu binjiye mu ikoranabuhanga rya Komisiyo y’amatora bagahindura amajwi.

Komisiyo y’amatora yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba ko ibyo Odinga n’abamushyigikiye bavuga atari byo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora ya Kenya, Ezra Chiloba, yavuze ko igenzura bakoze ryerekanye ko nta muntu n’umwe winjiye mu ikoranabuhanga ryabo.

Ati “Ikoranabuhanga ryo guhererekanya amajwi no kuyabara turemeza ko nta kibazo rifite.Turemeza ko nta wigeze agerageza kuryinjiramo haba mbere y’amatora, mu matora ndetse na nyuma yayo.”

Inzobere za Komisiyo y’amatora ngo zanagenzuye raporo y’amapaji 52 yatanzwe na Odinga iriho amakode y’uburyo bamwibye amajwi, gusa Komisiyo yasanze ayo makode atari ayayo ndetse nta n’aho yigeze akoreshwa mu ikoranabuhanga ryayo.

John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ari muri Kenya aho ayoboye indorerezi z’ikigo Carter Center, yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo na kimwe barabona mu mibarurire y’amajwi ya Komisiyo y’amatora.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko umwe mu bayobozi bakomeye b’impuzamashyaka NASA yavuze ko bari gutekereza kugana inkiko.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza ku buryo amahoro yabungabungwa.Twahuye n’indorerezi zose z’amatora. Turacyasuzuma niba twajyana ikibazo mu rukiko.”

-7566.jpg

Raila Odinga

Abatavuga rumwe na Leta bavuze ko hari imibare y’ibanga ya Chris Msando, umukozi wa Komisiyo y’amatora uherutse kwica iri gukoreshwa hibwa amajwi, icyakora Komisiyo yabihakanye ivuga ko imibare y’ibanga y’abakozi ba Komisiyo iri guhindurwa inshuro nyinshi kandi ko iya Msando itagikoreshwa.

Abantu batanu bamaze gupfa nyuma y’imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ijambo rya Odinga ahakana ibyavuye mu matora nkuko Aljazeera yabitangaje.

Babiri biciwe i Nairobi, polisi ikaba yavuze ko bitwaje imyigaragambyo bajya kwiba. Undi muntu yarasiwe mu gace ka Kisii mu Burengerazuba bwa Nairobi ubwo inzego z’umutekano zarwanaga n’abigaragambya.

Mu gace ka Tana River kari mu Majyepfo y’Iburasirazuba naho hiciwe abantu babiri muri batanu bari bateye site y’itora bitwaje ibyuma.

Hari impungenge ko imvuru zakurikiye amatora yo mu 2007 zigahitana abasaga igihumbi zasubira muri Kenya.

2017-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Editorial 30 May 2021
Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Editorial 11 Apr 2018
Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Editorial 10 Jan 2022
Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira  abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Editorial 05 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara
Uncategorized

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Editorial 24 Jan 2021
U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC
POLITIKI

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Editorial 10 Jan 2019
Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP
UBUKUNGU

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru