• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Editorial 07 Sep 2017 ITOHOZA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare Alex Mugabo, ndetse na Kayitare Fred ushinzwe amasoko mu karere bashinjwa gutanga isoko binyuranije n’amategeko.

IP jean Bosco Dusabe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye itangazamakuru ko Alex Mugabo na mugenzi we Fred Kayitare babafashe ejo ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi (15h30), ubu bakaba bafungiye kuri station ya Polisi yo mu mujyi wa Nyagatare.

Yagize ati “Barazira gutanga isoko ku buryo bunyuranije n’amategeko, ryo kubaka umuhanda wa Nyagatare – Kizinga,…Ni isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 157 931 600.”

IP Dusabe yadutangarije ko bakiri gukora iperereza kugira ngo bamenye ikihishe inyuma y’uko gutanga isoko binyuranije n’amategeko.

Ati “Icyo yaba aricyo niba ari ruswa cyangwa kwica amategeko ntiturakimenya, kuko hashobora kubamo impamvu nyinshi hashobora kuba ruswa, ikimenyane, ashobora nawe kuba afitemo imigabane, haracyari kare kubivuga kuko ntiturabibonera ibimenyetso, ikigaragara ubu ni uko gusa ni uko baritanze mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibindi byo bizaza nyuma y’iperereza.”

IP Dusabe avuga ko bamuvumbuye binyuze mu iperereza bakora ndetse n’amasoko bahawe n’abantu batandukanye bakorana na Polisi.

2017-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Editorial 30 Sep 2016
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019
Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Editorial 11 Nov 2019
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Editorial 29 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.
Amakuru

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Editorial 17 Aug 2022
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Editorial 07 Oct 2019
Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana
INKURU NYAMUKURU

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Editorial 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru