Umunyamakurumu Jean Bosco Gasasira yavuye mu Rwanda, ahunze mu mwaka w’i 2010. Ajya Uganda nyuma azakujyanwa muri Suede aho abana na Kabonero Charles, na Gasana Didas bombi bakoreraga Ikinyamakuru Umuseso, kuri ubu bakaba ari abayoboke ba RNC, kimwe n’uwitwa Mukombozi.
Umuvugizi n’Umuseso, ibi binyamakuru byombi byarahagaritswe mu Rwanda, leta y’u Rwanda ibirega ko bishishikariza abantu imidugararo.
Jean Bosco Gasasira yabaga muri Suede aho akunze kuvuga ko ahigwa rimwe na rimwe akiburisha kugirango inzego z’umutekano za Suwede zimurindire umutekano ahantu hatazwi, kandi hizewe.
Nyuma y’uko Leta ya Suwede ivumburiye ko Jean-Bosco Gasasira abeshya nta mugambi wa Leta y’u Rwanda wo kwivugana uwo munyamakuru uhari , yafashe icyemezo cyo kumwihorera biza kumuviramo ibisazi bya burundu none birangiye Umunyamakuru Gasasira Jean Bosco agaruwe muri Uganda mugihe havugwa ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Hari abavuga ko Abanyamakuru bakunze kwirukankira mu buhunzi bwo hanze bashaka amaramuko rimwe narimwe bagakoreshwa mu bikorwa bibi bya Politiki nabatifuriza ineza u Rwanda
Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira