SoftPower.com ni igitangazamakuru cyandikirwa muri Uganda ariko kimaze kwigaragaza ku buryo budafifitse yuko ari igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda !
Ibi bya SoftPower kuba igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda ntabwo ariko bizana gusa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ahubwo bigomba no kuzateza umwuka mubi muri Uganda ubwayo !
Ubusanzwe bizwi yuko iki gitangazamakuru SoftPower ari icy’umudamu wahoze ashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni ariko mu by’ukuri ntabwo ari byo! Nubwo uwo mudamu, Sarah Kagingo agikorera akitwa yuko anagikuriye ariko SoftPower.com ni igitangazamakuru gishinzwe propaganda z’inzego z’iperereza muri Uganda (CMI) na ISO. Ariko by’umwihariko SoftPower igakoreshwa na Minisitiri w’umutekano muri Uganda, General Henry Tumukunde na murumuna wa Perezida w’icyo gihugu, General Salim Saleh.
Undi ugaragara cyane muri SoftPower ni umunyarwanda witwa Rugema Kayumba ukorera umutwe wa RNC wa ba Kayumba Nyamwasa na Ayabatwa Rujugiro, uyu mutwe ukaba uzwiho kuba uterwa inkunga na CMI mu bikorwa byawo byo gushyira abantu mu gisirikare ngo bazatere u Rwanda. Muri Uganda Rujugiro asigaye afatwa nk’umushoramari w’imena akaba ari n’umwe mu baterankunga ba SoftPower. Com !
SoftPower niyo yakomeje gukwirakwiza Propagaganda z’uko leta y’u Rwanda yohereza abantu muri Uganda guhungabanya umutekano w’abatavuga rumwe nayo, ariko nibura ntipfe no kuvuga yuko abo batavugarumwe nayo ari abari muri bya bikorwa byo gukora imyitozo yo gutera u Rwanda kandi babishyigikiwemo na CMI na ISO (Internal Security Organisation) iyobowe na Frank Bagyenda Kaka.
Urugero rwa hafi n’urw’abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa na polisi ya Uganda ahitwa Gikakati bagiye mu ngabo za RNC, naho SoftPower ikandika yuko ngo bari bagiriye mu masengesho mu Burundi.
Aho hantu Gikagati ntaho hahuriye n’inzira ijya i Burundi. Ni ku mupaka wa Uganda na Tanzania, kandi hakaba kure cyane n’igihugu cy’u Burundi.
Iyo abo bantu baza kuba nta yindi gahunda mbi ku Rwanda bari bafite bari kwicira mu Rwanda bakajya mu Burundi kuko ariyo nzira ya hafi, aho gufata inzira igoranye ya Karagwe na Ngara !
Amakuru dufite ni uko ubu CMI irimo gukoresha inzira zose zishoboka ngo abo bantu barekurwe kugira ngo hatazavamo uwamena amabanga ! SoftPower yo igashaka guteranya urwego rwa polisi n’urwa gisirikare muri Uganda yandika yuko ngo Polisi yafashe abo bantu ngo kubera yuko umuyobozi wayo, Kale Kayihura akorera u Rwanda kurusha uko akorera Uganda.
Icyo gitangazamakuru cyakomeje kinasabira Gen. Kayihura gukurwaho akanafungwa, ngo ahubwo hakagororerwa abo muri CMI cyangwa Kaka wa ISO bagambanira ubutegetsi buriho mu Rwanda.
SoftPower ititondewe ishobora kuzateza ibibazo Uganda kurusha n’ibyo ubona yifuza kuba yateza u Rwanda ! Rwanda na Uganda bigiye mu mirwano ntawahungukira nk’uko Polisi ya Uganda ihanganishijwe na CMI na ISO nta nyungu Uganda yaba ikuramo !
Umwanditsi wacu