• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Kampala : Ikizere Kiraza Amasinde, Gitumye Rudasingwa Yisubiriye Mu ” ISHAKWE ” Kugirango Abone Uko Yaramuka Kabiri

Ubwanditsi 12 Feb 2018 ITOHOZA

Kuva Ishyaka ’Rwanda National Congress’ [RNC] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rivugwa mo bombori bombori, umwuka mubi ndetse no gushwana bikomeye hagati ya Kayumba na Rudasingwa ufatanije na Musonera na Ngarambe wahoze muri PSD.

Mu minsi ishize Kayumba na Rudasingwa ndetse nabamwe mu banyapolitiki bari baragagaritse ibyo gushwana bategereje gutaha .Nyuma yaho baboneye ko ikizere cya Kampala  kiraza amaside aho Lt Gen Tumukunde  Minisitiri w’umutekano muri Uganda na Gen Kandiho ukuriye Iperereza rya Gisilikare CMI na Salim Saleh  bari bijeje Kayumba Nyamwasa kumukuriraho ubutegetsi bw’i Kigali mugihe cya vuba , Rudasigwa, Musonera na Ngarambe bari barahagaritse  gusaba imfashanyo no kurya amafaranga yo kwibuka abahutu ndetse barahagaritse n’ibiganiro kuri Radio Ishakwe bituka Kayumba  baziko  bagiye gutaha kuyobora igihugu.

None aho uyu mugambi  wa Uganda utahuriwe amerwe bayasubije mu isaho bakomeje gahunda yabo yo kwibuka  interahamwe n’abajenosideri baguye kuri za bariyeri mu muwaka w’1994, kuko ariho  barira kandi bakesha amaramuko,  igitangaje ariko  kuki  batabaza  Ngarambe  iby’urupfu rwa Bucyana wa CDR, yatsinze mu maso y’abakombozi i Butare.

[ Ku ifoto ] Rudasingwa yicaranye n’ibirura ashakisha umugati,  barategura kwibuka Kinani tariki 6 Mata, kimwe n’abandi bicanyi baguye hirya no hino kumabariyeri, ibi rero byo kwigarurira ” Abateruzi b’ibibindi ” Rudasingwa   abyanganira na Kayumba kuko  kera bari aba Kayumba  ariko Condo Gervais  yanze kuva mu mujishi no guterura ibibindi kwa Kayumba  nubwo  ntamuteruzi w’ibibindi usogongera inzoga yanze kuva mugikari   kugeza magingo aya ntazi iyo biva niyo bijya.

Naho Rudasingwa  yasigaranye ba Nkiko Nsengimana naba Musangamfura bahoze muri FDU, aba baje gushwana n’igipande cya Ingabire baranatandukana,  bakora umushinga w’ISHAKWE  wo kuzajya bibuka Abahutu ngo bishwe na RPF, Rudasingwa , Musonera na Ngarambe  babonye ko urimo ibiryo barayoboka  ubu  basigaye biyita “ISHAKWE “, RNC nshya bayitaye kera, twumvise bikoma Rushyashya ngo ntitubizi ! Humura turabizi  mwasubiye mu nterahamwe mwiyita abarevolutionnaire[ Impinduramatwara  ntutsi] , ejo bundi mubonye  ibya Kayumba naba Tumukunde ntacyo bitanze mubishingutsemo.   Kayumba abisigayemo wenyine na Rugema nibo  basigaye  babungera  mubanyanyarwanda ba Nakivale  ngo barashaka abarwanyi bazagwa kugasi nka roho mbi!!

Nibuka umugani Kayumba yaciriye  Rudasingwa nyuma y’inama yahuje RNC FDU n’amahoro amubwira ati “Umuhutu umuvura ijisho ejo akarigukanurira”, ati : nta gusangira ubutegetsi tujye tubakubita igipindi! Rudasingwa, Musonera n’abandi basazi baranga bakomeza gushaka kurira ku bahutu babahezanguni, none byabakozeho bameze nka  Rubebe , Serwakira babuze uko bifata barabungera! Babaye  ba maguru ya sarwaya ibyabo muzaba mubireba.

Uku kutumvikana kwabahunze u Rwanda kubera amakosa yabo  kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri  Nyakanga 2016, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Imyanzuro y’iyo nama  twabonye  igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gikomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.

Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.

Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.

Nyamwasa ntiyigeze ashaka guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC b’abasirikare bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya  Kagame mu mafuti . Ibi kandi  ngo byaganiriweho inshuro nyinshi ariko habura igisubizo, ndetse kenshi bigatera impaka z’urudaca hafi yo gufatana mu mashati.

Sankala Callixte

Ntibiteye kabiri ba Sankara Callixte nabo muri Afrika y’Epfo  bati Kayumba n’igisambo reka twisangire Adeline Rwigara n’abakobwa be badutize  kuya Rwigara ruriya rubyiruko turarushuka  turushore mubikorwa by’ubugizi bwa nabi none Sankara arabundabunda muri Uganda za Mbarara na Kabare ngo arashaka abarwanyi bo kujyana mu myitozo mu Minembwe , singurwo urubyiruko  yabeshye rwashutswe na Sankara na Rugema rurimo kuborera muburoko i Mbarara ruri  mu maboko y’ubutabera aho ruregwa ibyaha byiterabwoba no kujya mumitwe rutazi.

Cyiza Davidson

2018-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’
IMIKINO

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Donald Trump yiyeguriye Imana
POLITIKI

Donald Trump yiyeguriye Imana

Ubwanditsi 28 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru