• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Perezida Kagame ntazihanganira abayobozi biremereza

Editorial 01 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Asoza inama ya 15 y’Umwiherero Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu gucika ku muco wo kwiremereza, abasaba kwiyoroshya bagashyira umutima ku kazi bagamije kugirira akamaro abo bayobora.

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko kwiremereza ari umuco mubi udafite icyo umarira nyirawo, ahubwo usanga udindiza akazi, ugasanga umuyobozi uwufite ntacyo amariye abaturage.

Yagize ati” Kumva ko kuba umuyobozi ari ukwicara abaturage bakakugana bakagushengerera gusa, ni ikibazo kijyanye n’umuco imyifatire ndetse n’imikorere idahwitse.

N’umuyobozi umanutse kureba abaturage agerayo yakabije abantu bose bagomba kumenya ko yaje. Bigatuma bamukinga urukuta rw’icyo bashaka ko abona, ikibazo kiri inyuma y’urwo rukuta ntakibone.”

Yatanze ingero za bamwe mu bayobozi yahishiriye amazina, avuga ukuntu usanga bakunda ababahakwaho benshi muri za Porotokole, bagera no mu baturage ugasanga ntimamenye ibibazo bafite kuko baba bahugiye mu kwitabwaho gusa.

Yatanze kandi n’ingero za bamwe mu baminisitiri bajya kuva mu ndege mu butumwa runaka ugasanga bahagaritse akazi k’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege ndetse n’abayobozi b’ikibuga bose bahagaritse akazi akazi baje kwakira Minisitiri uvuye hanze.

Kuri ibi Perezida Kagame yagize ati” Ibi by’amaporotokole Birahenze kandi ntacyo bimaze. Nimubicikeho mukore akazi kanyu.”

Yakomeje agira ati” Ibi bimaze kungera ahantu, hari n’uwo nahamagaye mubwira ko ninongera kubona bamukorera ibyo byose nzamwirukana.”

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko bakwiye gufata urugero ku bihugu bimwe byateye imbere, kuko ababiyobora barangwa n’umuco wo kwiyoroshya no guca bugufi, ahubwo bakimakaza umuco wo gukora cyane kugira ngo biteze imbere.

Ati” Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi bagira umuco wo kwitwara nk’abantu, bakanagira umuco wo kwicisha bugufi bagakora, kandi ntibibabuza kuza ku mwanya mwiza w’imibereho ku rwego rw’isi”.

Yakomeje agira ati” Ikigira Amerika igihange buriya ni Umuco nta Kindi. Bafite umuco wo Kwigirira icyizere kandi ntabwo batinya kurwanira inyungu no kubaho kwabo.”

Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bakorera ku jisho.

JPEG - 705.5 kb
Abayobozi bakorera ku Jisho Perezida Kagame yabihanangirije

Mu ijambo risoza umwiherero kandi Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bafite umuco wo gukorera ku jisho, abasaba kuwucikaho.

Yatanze ingero z’uko hari aho aba ari bujye gusura hamaze imyaka igera ku 10 nta muhanda uhaba, ariko bakumva ko azahasura mu cyumweru kimwe hakaba hageze umuhanda umeze neza.

Ati “Iyo nagiye ahantu, ahatari umuhanda barawuhashyira. Nkibaza ukuntu iyi mihanda itari ihari mu myaka 10, mu cyumweru kimwe ubushobozi buvuye he? Ubushobozi buboneka igihe perezida agiye gusura ahantu buvahe? Kuki Buboneka uwo munsi? “

Yanatanze urugero rw’aho yari busure mu Ntara y’Uburasirazuba ntiyabasha kujyayo kubera impamvu z’akazi, abaturage bakamutumaho bamusaba kuzajya ababwira buri gihe ko ari buze kubasura, ngo kuko iyo abivuze nubwo atabasha kuhagera ibibazo bafite bikemuka.

Perezida Kagame yasoje ashimira abayobozi ku biganiro byiza bagize muri iyi minsi ine bamaze mu mwiherero, abashimira kubitekerezo byiza kandi byubaka byatanzwemo, abasaba ko bi byose bibafasha gutera imbere mu mpinduka u Rwanda rwifuza yaba mu mikorere mo mu musaruro.

Abafite umuco wo guca Intege abashaka kuzana impinduka baburiwe

JPEG - 689.5 kb
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard kuzima amatwi abashaka kumuca intege

Perezida Kagame yakomoje no ku bayobozi baca intege bagenzi babo bifuza kuzana impinduka bitwaje ko babarusha imyaka cyangwa se uburambe mu buyobozi, ababirwa ko uwo bizagaragaraho atazihanganirwa.

Yagarutse kuri Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente amusaba kuzirinda abamuca intege kuko ari mushya, amusaba kuzabima amatwi agakora igikwiye.

Ati”Uracyari mushya, buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye bazajya bakubwira ngo ’oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano!’ Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere.”

Aburira abo baca intege bagenzi babo yagize ati” Hagomba kubaho ingaruka ku bayobozi babangamira, bakanaca intege abashaka kuzana impinduka.”

2018-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Editorial 15 Jun 2018
Uko Museveni akomeje guhuza  RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Uko Museveni akomeje guhuza RNC na FDLR akanabafasha kwinjiza abarwanyi babo mu Burundi na Congo ngo begere u Rwanda mu migambi yo kurutera

Editorial 22 Dec 2018
Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Editorial 23 Oct 2018
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana
POLITIKI

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Editorial 16 Sep 2016
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025
Amakuru

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Editorial 04 Sep 2024
Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Editorial 25 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru