• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Editorial 24 Mar 2018 POLITIKI

Abanyapolitiki bo mu Rwanda bashimangiye ko amateka rwanyuzemo arwemerera kugira demokarasi yihariye kugira ngo ikumire ibishobora kurusubiza ahabi rwavuye.

Kuri uyu wa Gatanu hateranye inama nyunguranabitekerezo ku ‘Ntekerezo ya Politiki ya Demokarasi y’u Rwanda’ yateguwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Senateri Mugesera Antoine yavuze ko hari byinshi bigaragara muri politiki y’u Rwanda bitaba ahandi kandi byagiye bigira akamaro gakomeye.

Yagize ati “Nk’ibi byo gusangira ubutegetsi, ni umwihariko wacu; ibi byo kuvuga ngo muri ishyaka rikomeye ryatsinze ariko ntuzarenza 50% aha n’aha; ibi byo kuzamura urubyiruko, abagore bakajyamo ni umwihariko. Turashaka ko biba umwihariko wacu.”

Itegeko Nshinga ryagennye uburyo ubutegetsi busaranganywa, aho ingingo yaryo ya 62 ivuga ko mu gusaranganya ubutegetsi, Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite badashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki; abagize Guverinoma bagatoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma.

Iyi ngingo inasobanura ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma nta mutwe wa politiki babarizwamo.

Kuri ibyo, hiyongeraho ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa, abagore bakagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Senateri Mugesera yavuze ko ayo mahame ya demokarasi nyarwanda akwiye kwigishwa abaturage bose ku buryo n’abanyapolitiki babyumva kandi bakabigenderaho, aho kurebera kuri demokarasi z’amahanga.

Ati “Turashaka ko n’abanyapolitiki batabona ko demokarasi yacu imeze nk’iy’abanyamerika, ko itameze nk’iy’ababiligi, Abafaransa […] imeze uko twayubatse dushingiye ku mateka n’ibibazo twabayemo. Turashaka kujyana ikintu twumva kimwe, ntubisobanure uko ubyumva cyangwa wabisomye ngo ubihe inyito wishakiye.”

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yavuze ko amateka y’u Rwanda atarwemerara kugira demokarasi nk’iyo mu bindi bihugu.

Yagize ati “Demokarasi yo mu Rwanda icyo twumvikanaho twese ni uko dufite amateka yihariye. Twatangiranye n’ubwami, nyuma haza repubulika ariko izamo ibibazo havamo induru nyinshi cyane bivamo intambara na Jenoside. Ntabwo twafata u Rwanda nka Kenya batigeze bagira ibibazo nk’ibyo twagize. Bivuze ko tugomba kumvikana ku bintu runaka.”

Icyakora, Habineza avuga ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo uko byanditswe mu mategeko abe ari nako bikurikizwa.

Ati “Ahantu twumva twashyiramo imbaraga cyane kurusha ahandi, tugomba kumvikana ariko tukanemeranya gupigana. Duhangane mu bitekerezo ariko tudasenyana, hanyuma ufite imbaraga atsinde mugenzi we ariko ntamukandamize. Hari igihe itegeko rivugwa ariko ugasanga mu bikorwa rimwe na rimwe bitari kubahirizwa.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta (RMI) akaba na Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwihariko wa demokarasi y’u Rwanda watoranyijwe n’abaturage ubwabo.

Ati “Kenshi mu biganiro byagiye biba, abaturage wasangaga bavuga bati ‘ntidushaka ya demokarasi y’abantu bajya mu mihanda bagatwika amapine, bakamena ibirahuri by’amazu’. Bati ‘iyo tuzi icyo yadukoreye ahubwo twebwe turashaka politiki ishimangira ko ubuyobozi bukwiye gusangirwa n’abantu bose kandi bakagira bwa butegetsi budahangana.”

Yatanze ingero z’ibihugu byagiye bigira demokarasi zabyo bivuga ko ishingiye ku muturage, ko afite uburenganzi bwo kuvuga icyo ashatse uko abyumva ariko ntibikemure ibyo abaturage bashaka.

Ati “Hari umugabo witwa Gaddaffi yigeze kwandika agatabo yise ak’icyatsi (Green Book). Muri ako gatabo yaravugaga ngo umuturage ntakwiye no guhagararirwa, akwiye kujya hariya akivugira. Nagize amahirwe yo kujya kureba Inteko Ishinga Amategeko yabo, umuturage yaragendaga akavuga ibyo ashatse; ari utuka undi ku babyeyi, ari ugira ate.”

Yavuze ko demokarasi nziza ari ishyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza ariko bakanishyiriraho imbago z’ibyo badakwiye gukora bashingiye ku mateka.

Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku Itegeko Nshinga ryatowe mu mwaka wa 2003 rikavugururwa mu 2015.R ikubiyemo amahame n’ingingo zishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage mbere y’uko ritorwa ndetse n’ibiganiro by’abanyapolitiki batandukanye byabereye muri Village Urugwiro mu myaka ya 1998 na 1999.

U Rwanda rugira imitwe ya Politiki 11 yemewe igakorera mu ihuriro


2018-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Editorial 24 Feb 2020
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Administrator 08 Nov 2025
Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Editorial 18 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa
Amakuru

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Editorial 24 Jan 2024
Ukwivuguruza  no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.
Mu Mahanga

Ukwivuguruza no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.

Editorial 06 Feb 2017
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Editorial 24 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru