• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Editorial 27 Mar 2018 Mu Rwanda

Mu ntangiro z’ uku kwezi kwa Werurwe 2018 mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hatangajwe inkuru idasanzwe ivuga ko Minisitiri w’ Ibikorwaremezo James Musoni yasambanye n’ umugore wa Rtd. Captain Safari Patrick ndetse anabyara umwana muri uru rugo, hari abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi mu bihe bitandukanye.

1. Peter Rwema

Uyu mugabo yari umuyobozi mukuru w’ Impuzamashyirahamwe y’ ibigo by’ imari icirirtse mu Rwanda AMIR. Yavuzweho gusambanya ku gahato umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 28 wari yitabiriye amahugurwa mu karere ka Karongi. Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwahamije Peter Rwema icyaha cyo gufata ku ngufu uyu mukobwa akatirwa igifungu cy’ imyaka itanu.

2. MUGISHA David Livingston

Uyu Mugisha yari umuyobozi ushinzwe serivisi y’ ubutaka mu karere ka Nyagatare, yashinjwe icyaha cya ruswa y’ ishimisha mubiri(Ruswa ishingiye ku gitsina) biturutse ku butumwa yandiraga umugore wari umukeneyeho serivisi y’ ubutaka amusaba ko bazaryamana.

Ubwo iki kibazo cyagezwaga mu nkiko mu ntangiriro za Mutarama 2017, urwego rw’ umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’ akarengane rwavuze ko iki aricyo kirego cya mbere cya ruswa ishingiye ku gitsina kigeze mu nkiko.

3. Jacob Zuma 

Uyu aherutse kweguzwa ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’ Epfo ariko si ubusambanyi bwatumye yeguzwa ahubwo ni ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo. Umugore w’ umunyamakuru yashinje Jacob Zuma kufata ku ngufu. Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ryo muri Afurika y’ Epfo ko mu mwaka wa 2005 Jacob Zuma yamutumiye mu nzu ye iri mu ishyamba akamwinjiza mu cyumba akamusomeramo byimbitse.

4. Donald Trump


Ni Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika magingo aya akaba ni umuherwe uzwi cyane mu Isi, avugwaho kuba mbere y’ uko aba Perezida yarasambanye n’ abagore n’ abakobwa harimo abo yabikoreraga batabyumvikanye. Hari abagore bamushinja ko yagiye abakora mu mabuno no ku mabere ndetse nawe ubwe yigeze kumvikana mu itangazamakuru yicuza ko asambanye n’ igikomangoma cy’ Ubwongereza yakundaga. Magingo hari abakinnyi batatu ba filime z’ urukozasoni bavuga ko basambanye n’ uyu muperezida uri mu bakomeye cyane mu Isi. Aba barimo uwitwa Alana Evans na Jessica Drake uherutse guhabwa na Donald Trump ibihumbi 130 by’ amadorali y’ Amerika ngo akomeze abike ibanga. BBC yasohoye inkuru ivuga ko Perezida Trump yahakanye ibyo kuba yarasambanyije abakobwa bakina filime z’ urukozasoni.

5. Francois Hollande

Uyu yahoze ari Perezida w’ u Bufaransa yavuzweho gusambana na Julie Gayet bisenya umubano yari afitanye n’ umugore we Valerie Trierweiler. Uyu wahoze ari umugore wa Perezida yavuze ko gutandukana na Hollande byatewe n’ amakuru yasomye mu gitabo byanditswe ku ishyano ry’ igitsina kuri Perezida Hollande ’Scandale de sexe’ kivuga ku mubano wa Hollande na Gayet.

Source: Umuryango

2018-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni  n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Perezida Museveni n’Umuhungu we Kainerugaba bashimiye Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Editorial 13 Aug 2017
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Editorial 12 Oct 2016
Perezida Kagame  yatangije  Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Editorial 11 Sep 2017
Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Editorial 18 Apr 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Maliya.
    March 28, 20182:08 pm -

    KAGAME Paul na benshii barimo….
    Jeannette KAGAME wabyaranye na Gasana Eugene Richard babyaranye umuhungu witwa Ian uwa gatatu mu bana ba KAGAME…

    Ubu koko nimwe mwakwanditse inkuru nk Izi? Murarutanze. Baraje babashyire hanze namwe…

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021
Amakuru

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Editorial 30 Mar 2021
U Rwanda ruhagaze  neza muri  Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine
IMIKINO

U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

Editorial 15 Feb 2018
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Editorial 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru