• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Ubwanditsi 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Gathoni Wamuchomba ni Umudepitekazi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye abagore, uturuka mu Ntara ya Kiambu yifashe amashusho asaba abagabo bo mu bwoko bw’Abakikuyu bafite ubushobozi kurongora abagore benshi, nibura ngo byafasha gukemura ikibazo cy’abana batabona uburere.

Uyu mugore avuga ko abana bakura batabona ba Se bateza ikibazo gikomeye umuryango mugari w’abatuye Kenya.

Avuga ko iki kibazo kigaragarira mu rubyiruko rwiroha mu biyobyabwenge n’abana baba ku muhanda ari benshi cyane.

Uyu mugore wanashinze ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abakorewe ihohotera, avuga ko abana benshi mu babaswe n’ibiyobyabyenge bivugira ba nyina gusa, bakavuga ko ba Se babataye.

Abandi muri abo bana ngo bagaragaza ikibazo cyo kubura uburere bw’ababyeyi.

Ati: “Dukeneye kubwizanya ukuri, bariya bana bose tubona barerwa na ba nyina gusa, ba Se bari he? Ni kuki twakomeza kwijijisha ko ari ikibazo. Nkuko duhora tubivuga mu nsengero dukeneye gusubira inyuma tugashyiraho inteko zo kuganira icyo kibazo kugira ngo kibonerwe umuti.”

Uyu Mudepitekazi avuga ko umugabo ubyarana n’abandi bagore atari mu bo bashakanye ngo na bo bakwiye gufata abo bagore nk’ababo b’inyongera, bagafata n’inshingano yo kurera abana bafite.

Ati: “Tubyara abana  ariko ntidushaka kubemera. Niba uri umugabo w’Umu-Kikuyu ukaba ufite ubushobozi bwo gutunga abagore batanu, bashake. Kandi niba uri umugabo ukaba ufite ubushobozi bwo kurera abana benshi bikore.”

We avuga  ko gushaka abagore benshi atari icyaha ahubwo ngo ni ukubahiriza umuco.

Uyu Mudepitekazi avuga ko urubyiruko rwinshi rwabaswe n’ibiyobyabyenge ndetse n’ababa ku muhanda ngo byose babyinjijwemo no kubura uburere.

Anavuga ko mu gihugu cya Kenya ngo abana benshi baba ku muhanda ngo baba bafite imiryango bakomokamo. Kuri we ngo  gushaka abagore benshi ubaye ariwo muti ku kibazo cy’abo bana bishobora mu muhanda no mu biyobyabwenge ngo byakorwa kugira ngo gikemuke.

Mu 2014 Perezida Uhuru Kenyatta yemeje itegeko ryemerera abagabo kurongora abagore barenze umwe. Gusa iki gitekerezo cya Depite Wamuchomba abenshi mu Badepite b’abagore ntibagishyigikiye.

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza

Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza

RUSHYASHYA 29 Jun 2026
Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Ubwanditsi 02 Jan 2018
Reba uburanga bw’abagore n’abakunzi b’abakinnyi b’Ubwongereza bazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya [AMAFOTO]

Reba uburanga bw’abagore n’abakunzi b’abakinnyi b’Ubwongereza bazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya [AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).
ITOHOZA

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo
IKORANABUHANGA

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru