• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Ubwanditsi 04 Apr 2018 SHOWBIZ

Gathoni Wamuchomba ni Umudepitekazi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye abagore, uturuka mu Ntara ya Kiambu yifashe amashusho asaba abagabo bo mu bwoko bw’Abakikuyu bafite ubushobozi kurongora abagore benshi, nibura ngo byafasha gukemura ikibazo cy’abana batabona uburere.

Uyu mugore avuga ko abana bakura batabona ba Se bateza ikibazo gikomeye umuryango mugari w’abatuye Kenya.

Avuga ko iki kibazo kigaragarira mu rubyiruko rwiroha mu biyobyabwenge n’abana baba ku muhanda ari benshi cyane.

Uyu mugore wanashinze ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abakorewe ihohotera, avuga ko abana benshi mu babaswe n’ibiyobyabyenge bivugira ba nyina gusa, bakavuga ko ba Se babataye.

Abandi muri abo bana ngo bagaragaza ikibazo cyo kubura uburere bw’ababyeyi.

Ati: “Dukeneye kubwizanya ukuri, bariya bana bose tubona barerwa na ba nyina gusa, ba Se bari he? Ni kuki twakomeza kwijijisha ko ari ikibazo. Nkuko duhora tubivuga mu nsengero dukeneye gusubira inyuma tugashyiraho inteko zo kuganira icyo kibazo kugira ngo kibonerwe umuti.”

Uyu Mudepitekazi avuga ko umugabo ubyarana n’abandi bagore atari mu bo bashakanye ngo na bo bakwiye gufata abo bagore nk’ababo b’inyongera, bagafata n’inshingano yo kurera abana bafite.

Ati: “Tubyara abana  ariko ntidushaka kubemera. Niba uri umugabo w’Umu-Kikuyu ukaba ufite ubushobozi bwo gutunga abagore batanu, bashake. Kandi niba uri umugabo ukaba ufite ubushobozi bwo kurera abana benshi bikore.”

We avuga  ko gushaka abagore benshi atari icyaha ahubwo ngo ni ukubahiriza umuco.

Uyu Mudepitekazi avuga ko urubyiruko rwinshi rwabaswe n’ibiyobyabyenge ndetse n’ababa ku muhanda ngo byose babyinjijwemo no kubura uburere.

Anavuga ko mu gihugu cya Kenya ngo abana benshi baba ku muhanda ngo baba bafite imiryango bakomokamo. Kuri we ngo  gushaka abagore benshi ubaye ariwo muti ku kibazo cy’abo bana bishobora mu muhanda no mu biyobyabwenge ngo byakorwa kugira ngo gikemuke.

Mu 2014 Perezida Uhuru Kenyatta yemeje itegeko ryemerera abagabo kurongora abagore barenze umwe. Gusa iki gitekerezo cya Depite Wamuchomba abenshi mu Badepite b’abagore ntibagishyigikiye.

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore Amafoto Agaragaza Umukobwa w’ umunyamakuru Nyarwanda Wambara Ijipo Ngufi Kurusha Abandi Mu Rwanda

Dore Amafoto Agaragaza Umukobwa w’ umunyamakuru Nyarwanda Wambara Ijipo Ngufi Kurusha Abandi Mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel
ITOHOZA

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Volleyball :  Amatora ya  FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru