• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League (Amafoto)

Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League (Amafoto)

Editorial 25 Apr 2018 IMIKINO

Liverpool ihagarariye u Bwongereza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, yatsinze AS Roma yo mu Butaliyani ibitego 5-2 biyiha amahirwe yo gukatisha itike y’umukino wa nyuma.

Umukino ubanza wa ½ muri iri rushanwa riruta ayandi i Burayi wahuje Liverpool yakiriye ku Kibuga cyayo Anfield ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Mata 2018.

Liverpool “The Reds” yakiniraga imbere y’abafana 51 236 yinjiye mu mukino mbere, ibifashijwemo na rutahizamu ukomoka mu Misiri, Mohamed Salah, watsinze ibitego bibiri ku munota wa 36 na 45.

Mohamed Salah Ghaly wahuraga n’ikipe yahozemo mbere yo kubengukwa na Liverpool, yakomeje kugora abakinnyi ba AS Roma muri uyu mukino yigaragaje cyane atsinda inshuro ebyiri, akanatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Barabu yanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Liverpool utsinze ibitego 10 mu marushanwa y’i Burayi mu mwaka umwe.

Mu gice cya Kabiri, Saido Mane wari wabuze uburyo bwinshi bwabazwe yaje yikosoye ashyiramo igitego cya gatatu cya Liverpool mbere y’uko Umunya-Brezil, Roberto Firmino ashyiramo ibindi bibiri ku munota wa 62 na 69.

AS Roma y’Umutoza Eusebio Di Francesco ntiyacitse intege kuko yakomeje gukina nubwo yari yinjijwe ibitego bitanu. Iyi kipe yasezereye FC Barcelona muri ¼ yaje gusa nigarutse mu mukino ndetse ibona ibitego bibiri by’impozamarira byatsinzwe na Edin Dzeko ku munota wa 81 na Diego Perotti ku wa 85 ku gitego cyavuye kuri penaliti.

Umukino wari uyobowe n’Umudage Felix Brych warangiye Liverpool yibitseho impamba y’ibitego bitatu, kuko yawutsinze 5-2.

Liverpool yanditse amateka yo kuba ikipe ya kabiri itsinze ibitego bitanu muri ½; byaherukaga gukorwa na Ajax mu 1995 ubwo yatsindaga Bayern Munich 5-2 ndetse imikino yombi niyo yabonetsemo ibitego byinshi.

Umukino wo kwishyura hagati ya Liverpool na AS Roma uzabera mu Butaliyani ku wa 2 Gicurasi 2018, kuri Stadio Olimpico.

Ikipe izarokoka hagati y’izi zombi izisobanura ku mukino wa nyuma n’izava hagati ya Bayern Munich yo mu Budage na Real Madrid yo muri Espagne, zizacakirana mu mukino ubanza muri ½ kuri uyu wa Gatatu kuri Allianz Arena.

Umukino wa nyuma wa Champions League uzabera kuri Kiev Olympic Stadium muri Ukraine, ku wa 26 Gicurasi 2018.

Manolas na Federico Fazio bareba umupira wa mbere watewe na Salah ugana mu rushundura

Sadio Mane atsinda igitego cya gatatu cya Liverpool

Abafana ba Liverpool bari mu bicu

Agatambaro k’umusifuzi katakaye abanza kugatora

Alessandro Florenzi aserebeka umupira ashaka kuwambura James Milner wa Liverpool

Alex Oxlade Chamberlain yagize imvune yatumye ava mu kibuga ku munota wa 17 w’umukino

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yakuwe mu kibuga atwawe n’abaganga, ahita asimbuzwa Georginio Wijnaldum

Henderson na Trent Alexander Arnold bishimira igitego cya Liverpool

Daniele De Rossi (ibumoso) na Kevin Strootman (iburyo) basoje igice cya mbere bacitse intege nyuma yo kwinjizwa ibitego 2-0

Jurgen Klopp utoza Liverpool yari yizihiwe nk’ibisanzwe iyo ikipe ye yatsinze

Kapiteni wa Liverpool, Jordan Henderson (iburyo), ahanganiye umupira na Radja Nainggolan wa AS Roma

Roberto Firmino yishimira kimwe mu bitego yatsinze AS Roma

Sadio Mane ahobera Mohamed Salah wari umaze kumuha umupira wavuyemo igitego cya gatatu

Salah ahobewe na Roberto Firmino (ibumoso), Wijnaldum (hagati) na Sadio Mane (iburyo) nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

Salah ntiyishimiye ibitego yatsinze AS Roma yahoze akinira mbere yo kubengukwa na Liverpool

Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League

Salah (uwa kabiri ibumoso) uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza yongeye gushimangira ko ari umukinnyi mwiza, atsinda ibitego bibiri, anatanga imipira itatu yabyaye ibitego

Salah ubu ni Umwami i Anfield

Umutoza wa AS Roma, Eusebio Di Francesco, atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Myugariro wa Liverpool, Virgil van Dijk (wambaye umutuku) mu bicu ahataniye umupira na Kostas Manolas

Roberto Firmino yatsinze igitego cya gatanu cya Liverpool

Jürgen Norbert Klopp asuhuza Mohamed Salah wahawe amashyi y’urufaya ubwo yasimbuzwaga mu kibuga

Edin Dzeko yatsinze igitego cya mbere cya AS Roma

Roma yabonye icya kabiri kuri penaliti

Diego Perotti ayinjiza neza

2018-04-25
Editorial

IZINDI NKURU

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Editorial 15 Sep 2022
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Editorial 17 Oct 2016
Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Editorial 09 Jul 2021
FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Editorial 15 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare ba RDC baguye mu mirwano yabahuje na FDLR
HIRYA NO HINO

Abasirikare ba RDC baguye mu mirwano yabahuje na FDLR

Editorial 20 Dec 2018
Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports
Amakuru

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Editorial 02 Feb 2023
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru
Amakuru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Editorial 22 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru