• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Ubwanditsi 14 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere mu rubanza ku bujurire bwe nyuma y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe mu 2015 amaze kwemera ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

Kizito Mihigo yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, aho yari yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda, inkweto z’umutuku za ‘Nike’, amasogisi y’umweru n’isaha ku kuboko ndetse, ishapure y’umweru ku kuboko kw’iburyo n’ikirango cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku mufuka w’ishati.

Umucamanza yagaragaje imbogamizi ko hari uri muri uru rubanza rwatorotse ariwe Ntamuhanga Cassien ndetse no kuba Dukuzumuremyi Jean Paul adafite umwunganizi kandi mu rukiko itegeko riteganya ko adashobora kubura atunganiwe.

Kuri izi mbogamizi Kizito Mihigo yasabye ko dosiye ye yatandukanywa n’iy’aba bantu kuko nta sano rinini bafitanye mu byaha bakoze. Ikindi ashingira ho ni uko ngo imiburanire yabo itandukanye kuko we aburana yemera ibyaha bo bakabihakana.

Umwunganizi we Me Mukamusoni yavuze ko kuva Dukuzumenyi adafite umwunganizi bitakagombye kuba impamvu kuko yajuriye mu 2015 bityo yagakwiye kuba yaramushatse. Ikindi kandi ni uko atigeze yandikira urugaga rw’abavoka amusaba.

Ku bijyanye na Ntamuhanga watorotse, ngo yagakwiye gutandukanywa n’aba bantu kuko yakoze ikindi cyaha atazafatanya na bagenzi be. Ati “Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, iyi tariki twari tuyinyotewe kuko turashaka ubutabera.”

Dukuzumuremyi asobanura impamvu adafite umwunganizi, yavuze ko yajuriye ari muri gereza ya Gasabo hanyuma akaza kwimurwa akajyanwa mu ya Rwamagana, ubu akaba ari mu ya Rubavu.

Uko kwimurwa kwatumye atamenya niba ubujurire bwe bwaremewe, amenyeshwa itariki yo kubura atari yarigeze amenya ko ubujurire bwakiriwe.

Ati “Nabonye ko nzitaba bintunguye. Ndasaba urukiko ko nahabwa umwanya ariko muto ngashaka umwunganizi.”

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abarimo Nkusi Faustin bwavuze ko ingingo ya 186 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iteganya ko ikirego gisibwa iyo uwajuriye atitabye urukiko nta mpamvu.

Iyi ngingo ni yo yagendeweho busaba ko ubujurire bwa Ntamuhanga bwasibwa, hakagumishwaho igihano cyo mu Rukiko Rukuru. Bwavuze ko gutandukanya urubanza rwa Kizito na bagenzi be bidashoboka kuko nawe yemera ko bafitanye isano n’iyo ryaba rito ariko rihari.

Ku bijyanye na Dukuzumuremyi bwavuze ko afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, bityo yahabwa umwanya agashaka umwunganizi.

Urukiko rufashe icyemezo cyo kwimurira urubanza ku wa 11 Kamena 2018 kugira ngo Dukuzumuremyi ashakirwe umwunganizi mu mategeko.

Rufashe kandi icyemezo cyo gusiba ubujurire bwa Ntamuhanga Cassien kuko kuba ’yaratorotse gereza bigaragaza ko nta nyungu mu gukurikirana ubujurire bwe’.

Ku bijyanye no gutandukanya imanza, umucamanza yavuze ko kuba Kizito Mihigo yemera ko hari isano rito afitanye n’abo bareganwa bitaba mu nyungu z’ubutabera gutandukanya imanza. Ibi byatumye afata icyemezo cy’uko urubanza rukomeza kuba rumwe.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Kizito icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Nov 2020
Aho yambariye inkindi ahambariye ubucocero: Umujenosideri,umuterankunga mukuru w’abajenosideri, Kabuga Félicien, yaraye ijoro rye rya mbere mu buroko bw’I La Haye mu Buholandi, aho yajyaga yidegembya nk’umuherwe ukomeye!

Ubwanditsi 27 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari
Mu Rwanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru