• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Ubwanditsi 18 May 2018 UBUKUNGU

Mu rwego rwo kongera imari shingiro ya Banki ya Kigali Plc, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wayo, Marc Holtzman, yavuze ko banyuze ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi n’irya Kigali, bifuza kubona miliyoni 70 z’amadorali ya Amerika.

Uyu mwanzuro wemejwe n’Inama y’abanyamigabane ba BK yateranye kuri uyu wa Gatanu.

Holtzman yavuze ko urebye imikorere ya banki n’ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi muri iki gihe, bigaragaza neza ko hari ibigomba guhinduka bijyanye n’aho igihe kigeze, bikajyana n’uburyo abakiliya bitabwaho n’agaciro gahabwa abanyamigabane.

Holtzman yakomeje agira ati “Kugira ngo tubashe kuguma ku isonga, twafashe icyemezo cyo gushaka imari shingiro y’inyongera iri hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadolari, mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ku isoko ryo mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego dukeneye ko abanyamigabane mushyigikira icyo cyemezo.”

Yavuze ko bifuza gushyira imigabane kuri Nairobi Securities Exchange, ikaba igomba kuba banki ya mbere mu Rwanda icuruza imigabane ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo ngo bizakorwa mu nyungu z’abanyamigabane kuko ku isoko ryo muri Kenya, usanga bafite amafaranga menshi bashobora gukoresha mu ishoramari, ariko gushora imari mu Rwanda bakabifata nk’ibitoroshye.
Ibyo kandi ngo byafasha mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda kuko ku munsi nibura ricuruza imigabane itarenze $20000 ubwo iryo muri Kenya rinyuzwaho nibura miliyoni zirindwi z’amadorali ku munsi.

Abanyamigabane kandi batoye umwanzuro wemeza guha ububasha busesuye abagize inama y’ubutegetsi bwo kugena imigabane izagurishwa, igiciro n’uko isagutse izakoreshwa. Inama y’ubutegetsi yanahawe ububasha bwo kwandikisha sosiyete ku isoko ry’imari n’imigabane rya Kenya.

BK Group yijeje abanyamigabane gukomeza kuzamura inyungu

Iyi nama y’Inteko Rusange yatangiye hari 73.7%, byatangaga uburenganzira bwo kuba yaterana.

Umuyobizi wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yashimiye abanyamigabane bitabiriye iyi nama, abashimira ko bashoye imari muri BK, ikaba ikomeje gutera imbere.

Yakomeje agira ati “Turishimira ko tukiri ku isonga mu mabanki yose mu Rwanda. Mu kwakira amafaranga, mu gutanga inguzanyo mu mishinga minini, mu gutanga imisoro, mu kubona inyungu, turi imbere mu Rwanda. Mu mwaka ushize wa 2017, BK Group yungutse miliyari 23.3 Frw.”

Yijeje abanyamigabane ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo inyungu ikomeze kuzamuka.

Iyi nama y’inteko rusange yanemeje ko abanyamigabane bagomba guhabwa ku nyungu yabonetse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 ingana na 13.85 Frw ku mugabane, azishyurwa bitarenze tariki 30 Kamena 2018.

Kugeza mu Ukuboza 2017, BK Group yari igeze ku mutungo mbumbe wa miliyari 727.2 Frw.

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Ubwanditsi 18 May 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018
COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

COVID-19: RRA yorohereje abasora; itariki ntarengwa yo kwemeza ibitabo by’ibaruramari yimuriwe Gicurasi

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8
HIRYA NO HINO

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Ubwanditsi 15 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru