Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kahololo ko muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barashima inyeshyamba z’Abarundi ngo zimaze gushinga imizi muri iki gice kegereye Umujyi wa Uvira, mu gihe abandi bahangayikishijwe n’izi nyeshyamba zikomeje kugenda ziyongera.
Abaturage bavuganye na Ijwi rya Amerika bemeje ko abenshi muri izi nyeshyamba ari abo mu mutwe wa Red Tabara ufite ibirindiro mu duce twa Kiryama, Mugabo na Gifuni.
Abanyamakuru ba Ijwi rya Amerika bagerageje kwinjira mu birindiro by’uyu mutwe wa Red Tabara ariko abarwanyi b’uyu mutwe barababuza ndetse bananga kugira icyo batangaza ku kijyanye na gahunda bafite ndetse no ku mishyamirano iherutse guhuza uyu mutwe n’undi witwa Forebu nawo urwanya ubutegetsi bw’u Burundi kuwa 09 Gicurasi, ikagwamo abantu batandatu.
Nta mubare w’abarwanyi b’Abarundi babarizwa muri Uvira wamenyekanye, ariko amakuru yizewe yakuwe aha hantu akaba avuga ko habarizwa imitwe igera kuri 3 irwanya ubutegetsi mu Burundi ari yo; Red Tabara, Forebu na FNL ya Nzabampema.
Nubwo izi nyeshyamba zanze ko binjira mu birindiro byazo, Ijwi rya Amerika ngo ryazisanze mu isoko ryo ku Kiryama aho zikunze kujya guhahira zambaye imyenda y’imbeho zifite imisatsi n’ubwanwa byinshi ndetse n’ibyombo byo guhamagarana zivuga ko zibanye neza n’abaturage kuko nta matungo yabo zinyaga cyangwa ngo zisahure imyaka mu mirima yabo.
Ibintu binemezwa na bamwe muri abo baturage b’Abanyekongo barema isoko ry’ahitwa mu Buzuke.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Tubanye n’inyeshyamba z’Abarundi. Bahamaze igihe cy’amezi agera kuri 6 cyangwa 7. Barahagera, bagasuhuza abantu neza. Baraza baba baje aha ku masoko bakagura ibishyimbo, bakagura ibigori..bakagura ibintu byose n’amavuta yo kubiteka. Barangiza bakagenda mu cyubahiro cyabo neza baganira n’umuntu neza..”
Aba ngo bakaba baturuka ahitwa ku Kiryama, ahitwa Mugabo, n’ahitwa Gifuni.
Umuyobozi w’agace ka Kahololo, Budito Gakanga, nawe aremeza ko babanye neza n’izi nyeshyamba z’Abarundi ziri ku kiryama kuko ngo iyo bashatse kugura inka zo kubaga bazisaba abaturage. Uyu yongeraho ko basabye izi nyeshyamba kutazajya zijya mu isoko zitwaje imbunda mu rwego rwo kwirinda ko zishobora kurwanira mu isoko n’indi mitwe y’inyeshyamba.
Uyu muyobozi ati: “Ntacyo tubagiriza kibi ntacyo bari bakorera abaturage.”
Nubwo izi nyeshyamba ngo zinjira mu isoko nta mbunda zitwaje, hari izindi zisigara nko mu kirometero zizifite. Abaturage batuye mu gace ka Kigoma na Kahololo bakavuga ko batewe impungenge n’imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi ibazengurutse dore ko ngo muri iki gice nta ngabo za leta ziharangwa.
Aba baturage bakaba bafite impungenge z’uko amafaranga izi nyeshyamba zikoresha nashira zizabadukamo zikigarurira imirima n’amatungo yabo.
MAOMBI jOHN
ARIKO UZIKO AMATWI NUBWENGE BYANYU BICURAMYE KANDI BYUZUYEMO IBITI!!!! KUKI MUTUMVAKO KWIVANGA NUBUSWA BWINSHI KUVUGA NABI U BURUNDI NO KUGERAGEZA GUTEKINIKA MWEREKANAKO ABANZI BUBURUNDI ARI BEZA ? MURISABYA NTA BANYAMAKURU MURIMWO NAGATO URETSE AMATIKU NURWANGO NINZIGO!!!!KUKI ABATUTSI MWISHWE NURWANGO NINZIGO KUBAHUTU NUBUTEGETSI BWABAHUTU MBEGA MUZIKO MURI 15% ?
NTAWUTAZIKO U RWANDA RURI INYUMA YIZO NYESHAMBA ARIKO MUZAHORE MWIBUKA ABO MWOHEREJE MU CIBITOKI NABO MWOHEREJE MUMYIGARAGAMBYO YA COUP DETA MU BURUNDI ICYO BABAKOREYE HAMWE NA M23 UKO TANZANIA YABAGENJEJE, NTIMWIBAGIRWE!! IBYO NIBYO BIBARINDIRIYE VUBA KAGAME ARI GUTEKINIKA YIBAZA KO ABANDI BASINZIRIYE UTAZUBWENGE ASHIMUBWE, AGAPFA KABURIWE NI ……