• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Editorial 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, washimangiye ko ushyigikiye Perezida Paul Kagame uyoboye amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko arimo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Perezida Kagame ari i Bruxelles aho aritabira Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ iteganyijwe ku matariki ya 5 -6 Kamena 2018.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker; Visi Perezida w’iyi komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu bubanyi n’amahanga n’umutekano, Federica Mogherini na Komiseri Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere, Neven Mimica.

Nyuma y’ibyo biganiro, Komiseri Mimica yatangaje kuri Twitter ati “Nishimiye guha ikaze Perezida Paul Kagame i Bruxelles. EU ishyigikiye byuzuye amavugurura ayoboye muri AU. Ubufatanye bukomeye hagati AU na EU bukeneye n’abafatanyabikorwa bakomeye.”

Perezida Paul Kagame unayoboye AU muri uyu mwaka, yayoboye amavugurura muri uyu muryango uhereye ku gikorwa cyabanje cyo gushyira ahagaragara ibikeneye kuvugururwa muri uyu muryango w’ibihugu 55, kugeza ku kubishyira mu bikorwa, ari nayo ntambwe uyu mugabane ugezeho.

Intambwe ya mbere yatewe yari ukwemeza ko ibihugu byishamo ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU, aho gukomeza gutegera amaboko abaterankunga kandi uyu muryango ugizwe n’ibihugu byigenga.

Icyo gihe byemejwe ko buri gihugu gitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo.

Andi mavugurura ari gukorwa ni impinduka mu mikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho muri Werurwe uyu mwaka, ibihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ndetse 27 bishyira umukono ku masezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu. Ubu ibihugu biri mu rugendo rwo kwemeza burundu aya masezerano.

Ibihugu bya Afurika biheruka no kwemeranya ku rujya n’uruza mu bwikorezi n’ingendo z’indege, byose biganisha ku cyerekezo 2063 Afurika yihaye.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye mu Bubiligi iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Ku Rwanda ni n’umwanya wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu ku bibazo birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange, kuko mu bandi bayobozi bagomba guhura na Perezida Kagame harimo n’Umwami Philippe w’u Bubiligi nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Perezida Kagame kandi arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker

Perezida Kagame aramukanya na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker

Perezida Kagame yahuye kandi na Kristalina Georgieva uyobora Banki y’Isi

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’Inama Nyobozi ya EU, Donald Tusk

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, yakira Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, ubwo yahaga ikaze mu Bubiligi, Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

2018-06-05
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Editorial 16 Apr 2018
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Editorial 22 Mar 2022
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Editorial 08 Apr 2020
Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Editorial 09 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Editorial 01 Nov 2018
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Editorial 14 Jul 2016
Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi
INKURU NYAMUKURU

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Editorial 29 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru