• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Ubwanditsi 05 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

 Leta y’u Rwanda n’ u Burusiya bikomeje ibikorwa byo kubaka umubano ahanini ushingiye ku bikorwa bya gisirikare, aha niho Uganda  ihera ivuga ko rushobora kuba ruri mu mugambi wo gutumiza imbunda nini zigenda ku modoka ndetse n’indege zo kwifashisha mu mirwano no gucunga umutekano.

Spyreports cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya,  Sergey Lavrov yagize ibyo atangaza nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku cyumweru tariki ya 3 Kamena 2018, ari na byo Uganda ishingiraho ivuga ko u Rwanda rushobora kugira ubwirinzi bukomeye kurusha ubwayo.

Minisitiri w’Intebe, Sergey Lavrov yagize ati”Dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda mu bya gisirikare netse no mu bya tekiniki, kugeza ubu inzego z’umutekano mu Rwanda, iza gisirikare n’izindi zitandukanye zikoresha kajugujugu zacu, intwaro ntoya zo kwifashiza hasi ku butaka n’izindi. Muri iyi minsi rero, ibijyanye n’intwaro twarongeye tubiganiraho ”

Yakomeje avuga ko mu mwaka washize, ibihugu byombi byicaye bikaganira hakemezwa imikoranire ihamye mu bya gisirikare ku mpande zombi.

Minisitiri Sergey Lavrov yunzemo ati”Muri 2017 habaye icyiciro cya mbere cyo gushyiraho uko imihahiranire igomba kuba iteye mu ihuriro ryabereye I Kigali mu Rwanda, ihuriro rya kabiri kuri ibi rikaba riteganyijwe muri uyu mwaka wa 2018 I Moscow mu Burusiya.”

Uyu muyobozi yakomeje vuga ko ibihugu byombi byishimiye uburyo bikomeje ubufatanye mu bya gisirikare no mu bya tekiniki.

Yongeyeho ko ibi bihugu byombi bifitanye ubufatanye mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba kuri ubu byamaze gushing ibirindiro ku mugabane w’Afurika, kurwanya ikoreshwa ry’ibitwabo bikoresha imyuka ihumanya ikirere (Nucleaire) n’ibindi.

Ikinyamakuru Syreports cyo kandi kivuga ko hari abantu cyagize ibanga bavuga ko u Rwanda ruri gushaka gushyira imbaraga mu bikorwa bya gisirikare ngo ruzabashe guhangana n’uwashaka gutobora ngo aze kuruhungabanyiriza umutekano cyane cyane abari mu mashyamba ya Congo.

Kimwe na Uganda kandi mu minsi ishize yakoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege ngo ibashe gutatanya abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu gace ka Eringeti mu ntara ya North Kivu.

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30MK2

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Uganda na yo yakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30MK2 yakuye mu gihugu cy’u Burusiya bityo u Rwanda rwo rukaba rushaka gukurayo ibirenze ibyo Uganda isanzwe ikoresha ikaba irasa za misile.

Uganda kandi ivuga ko u Rwanda indege yakoresheje mu guhashya abarwanyi ba ADF, ari nayo yifashishijwe mu kurwanya Al Qaeda muri Somalia ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi, bityo ko kuba Uganda yarakoresheje ziriya ntwaro bishobora kuba ari bimwe mu bituma u Rwanda rushobora kuzana ibiremereye kurushaho bityo rukayicecekesha.

2018-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ubwanditsi 29 Jul 2019
Uganda: Perezida Museveni akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu ngabo ze

Uganda: Perezida Museveni akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu ngabo ze

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

RUSHYASHYA 06 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame
POLITIKI

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora
POLITIKI

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Ubwanditsi 06 Jul 2018
Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024
Amakuru

Ecole Secondaire Ste Bernadette Kamonyi yiganje mu makipe yatwaye ibikombe ubwo hasozwa Amashuri Kagame Cup 2024

Ubwanditsi 27 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru