Umudepite wari uhagarariye Umujyi wa Arua, Ibrahim Abiriga, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2018, yishwe arasiwe hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso.
Mu muhango wo gushyingura uyu mudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, Ibrahim Abiriga w’imyaka 68, warashwe n’abantu bari kuri moto hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize ati “Ni igihe kigeze ngo dukanguke duhagarike ibi bintu kandi dufite ubushobozi. Abishe Abiriga bakoresheje uburyo bworoshye bwo kwambara amakote apfuka umutwe n’ijosi. Tugiye guhagarika gupfuka umutwe n’ingofero y’ikoti mu gihe umuntu atwaye kandi ingofero igomba kugira nimero ishobora no kugaragara mu ijoro.”
Depite Ibrahim Abiriga ni muntu ki ?
Amakuru Rushyashya yabashije gutahura agaragaza ko uyu mudepite wari uhagarariye Umujyi wa Arua, Ibrahim Abiriga yari inshuti magara ya Tribert Rujugiro ukorana byahafi na Gen. Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni. Salim Saleh afite imigabane muri Sosiyete ya Rujugiro y’itabi yitwa M/S Leaf Tobacco and Commodities Ltd, nkuko bigaragazwa n’amasezerano yasinywe ku wa 13 Kamena 2017, yahawemo imigabane ingana na 15% by’isosiyete.
Bityo, na Gen. Salim Saleh akazajya amumenyera umutekano w’ibikorwa bye. Tribert Rujugiro Ayabatwa, yashoye imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua ni mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Depite Ibrahim Abiriga akomokamo , aha Rujigiro yashoyemo akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari, aribwo yashinze Depite Ibrahim wari uhagarariye ako gace ka Arua, kuba umuhuzabikorwa w’ ibikorwa byose byo muri urwo ruganda rw’itabi, harimo gushakira abahinzi b’itabi, amafumbire, imbuto no mu gukurikiranira ibikorwa byose byo mu mirima y’itabi kugeza itabi rigeze mu ruganda n’ibindi birimo magendu.
Mwibuke ko uyu Rujugiro azobereye cyane mu bintu bya Magendu, ari nacyo cyatumye acika mu Rwanda akajya muri RNC ya Kayumba Nyamwasa , bikekwa ko Rujugiro ariwe waba waranahitanye Hon. Ibrahim Abiriga, nkuko ari nawe wagambaniye ba Perezida Micombero i Burundi , agafungirwa mu gereza ya Ruyigi , akaza gutoroka gereza asimbutse igipangu, agahungira Kampala, aho kugeza ubu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Hon. Ibrahim Abiriga rero ashobora kuba yaragiye gukorana ni ikipe atazi.
Ariko igitangaje nkuko amakuru aturuka Uganda avuga urupfu rwa Depite Ibrahim Abiriga barugeretse kuri Gen. Kale Kayihura wari umuze igihe mu bice bya Lyantonde, Mbarara, aho yororera amatungo yakuye muri Afrika y’epfo, ntiyari kugenda Kampala cyangwa i Matugga mu Karere ka Wakisongo ngo biyoberane kuko ibi bice bya Lyantonde na Mbarara bisanzwemo abashinzwe ubutasi benshi kubera gutinya ibyago byava mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Congo icumbikiye inyeshyamba za ADF.
Museveni yihanaguyeho amakosa ayashyira ku bo yita “ingurube” abaryoza kuba nyirabayazana w’umutekano muke
Avuga ku mvururu z’umutekano muke uri i Kampala kuwa kane w’iki cyumweru, jenerali Yoweli Museveni yavuze ko imvururu ziri mu gihugu zirimo gutezwa n’ingurube. Ati “ingurube ntizishimira agaciro, ahubwo mwagahereza inzoka zo munda. Ariko twarwanye n’ingurube na kare izi zo ziracyari nto ntizadukanga,”
Nyuma y’umunsi, abitabiriye inama yavugiyemo aya magambo bari biteze kwicwa (akabasya). Yagize ati “ tuzabasya”. Iyo Museveni adatunga agatoki ingurube, aba liyetona be bari mu nzego z’umutekano n’igisirikare nabo batunga agatoki u Rwanda na Gen. Kale Kayihura.
Intego nyirizina ni uguhagarika intege nke z’abagande binubira ubutegetsi butava ku ngoma, bwanatumye habaho guhindura itegekonshinga kugira ngo bakureho imbago ku myaka perezida agomba kuyobora.
Byari byamaze kumvikana mu bagande bose ko barambiwe ibibazo by’ubuyobozi binateza imvururu n’umutekano muke kugeza uyu munsi.
Byaje kurangira ivugururwa ry’itegekonshinga rinize imihogo ya benshi mu bagande kuko Museveni yagumye ku butegetsi batabyishimiye. Icyakabiri cyabaye nuko n’ubundi imvururu z’imbere mu gihugu ziyongereye uhereye mu myaka yatambutse ari nabyo biteje kanseri ya ruswa batizera ko bizigera binakemuka mu gihe Museveni ari Perezida.
Icya gatatu ni uburyo bwumvikana, aho ingufu za gisirikare zemeye gukorera mu cyuho cya politike itanoze bagashyigikira umuperezida udakunzwe n’imbaga nyamwinshi y’abagande (abenegihugu). Icya kane, Museveni yakujije urujijo mu mitwe ishinzwe umutekano.
Igihe jenerali Kale Kayihura yafatwaga, ikinyamakuru Daily Monitor cyashatse kumva icyo umuryango mugari w’abagande ubitekerezaho, maze imbaga y’abantu benshi bavuga ko nyirabayazana ari Museveni.
Na none, ibyo Semujju Ibrahim Nganda yavuze nabyo birumvikana, aho avuga ati “ hari imirwano ikabije mu mitweya gisirikare, bose bakitana ba mwana, twagize igihe cyo kubona Gen Salim Saleh arwana na Gen Tumwine, Gen Tinyefuza, Gen Kazini, Ahmed Kashilingi na Kyaligonza. Kuri iyi nshuro Perezida yari afite ingufu, ariko uyu munsi ntagifite imbaraga nka mbere kuko ni we wari umusifuzi none ubu akaba atabishobora,”
Niyo mpamvu muri Zimbabwe igihe abajenerali babonaga ko Perezida Robert Mugabe atarimo kuyobora neza biyemeje gukomeza kurinda umutekano w’igihugu. Gen Kayihura yarishimye igihe Gen Tinyefuza yafatwaga, ati “ ntimutungurwe nimubona abamufunze uyu munsi na bo bafunzwe ubuziraherezo,”
Mu yandi magambo, Museveni yakomeje kubiba imvururu n’umwiryane mu mitwe ishinzwe umutekano izi mvururu akomeza kuzigira intwaro akoresha kugirango ateze umwiryane mu ba ofisiye abahondanya imitwe.
Museveni ashinjwa gukoresha imvugo nyandagazi, yita amazina y’urukozasoni yose ashoboka uruhande rutsindwa ageza aho abita “ingurube”. Ibi bigaragaza ko atafashe inshingano ze neza nk’umuyobozi aho atinyuka kwita abantu ingurube.
Uruhande rutsinda na rwo rwaje kubona ko nyirabayazana w’ibibazo byatije Museveni akomeza guteza, aho bivugwa ko nyirabayazana ari u Rwanda. Nyuma y’igihe kirekire habonetse imvururu n’intege nke mu butegetsi bw’imbere muri Uganda, urwitwazo bashyize imbere ngo ni ukugendera ku u Rwanda.
Uru rwitwazo rwakomeje gutiza umurindi Museveni mukwikuraho amakosa no gukandamiza aba ofisiye be nyuma yo kubagira ibikoresho yarangiza akabajugunya. Bamwe mu ba ofisiye bazi ubwenge Late General Aronda Nyakairima, AIGP Andrew Felix Kaweesi, Brigadier General Nobel Mayomboand Col (Rtd) na MP Ibrahim Abiriga, bahatakarije ubuzima banahomba gukomeza guharanira ubusugire no gukorera igihugu cyabo cyahindurijwe n’imikino ya Museveni.
Nk’uko byagarutsweho na Hon. Semujju, kuri iyi nshuro ubutegetsi bwa Museveni buracumbagira aho atagishoboye gukontorora imvururu zitarateza ingaruka ku gihugu ayoboye. Ibi byatumye abagande bahura n’ingaruka z’umutekano muke urimo gutezwa n’umuntu wita abantu bose abanyamakosa we yiretse akanirengagiza inshingano afite zo korora ingurube arimo atererana kandi nawe ubwe ari ingurube nyayo.
Shimon
Ariko se ko mbona murengera Kale nkaho muzi neza ko ari mwere? Mwakoze iperereza se? Ko mumeze nk abafite ubwoba ???
Ko ndeba ibya Uganda byabatesheje umutwe ? Hari icyo mubiziho? Imfu za bariya? Ishimutwa rya ba Mutabazi? Iyicwa rya Ntabana na ba Ingabire Charles? Ba Kawessi? Ese ko musebeje Rujugiro kuva aho ahungiye? Mbere akibaha amafranga ngo mutamuvugaga nabi? Nyamara murye muri menge 😀
Ngarama
Kereka niba ulike impumyi. Ntabwo wibonera ko Rushyashya yarangije itohoza.
Ni akumiro kugera naho batuka prezida wikindi gihugu. Birabe ibyuya.
mbarushe J.
Si mbasha kumenya style iyi nkuru yanditsemo. So, mbihariye abo bireba.
Ariko njye narwanya icyabangamira iterambere ryacu aho cyava kikagera.
Uwariwe wese akwiye kwirinda kuniga development y’undi ahubwo akayi facilitatinga.Twese tukabaho.
MAOMBI jOHN
YEMWE MWIYITA ABANYAMAKURU BA RUSHYASHYA MBEGA NTIMUBONA KO ABASOMYI BOSE BABAMAGANA KUBERA MWIVANGA MUMATIKU NKIMPUMYI NTIMUNASHISHOZE KUBURYO ABASOMA IBYO MWANDITSE BAHITA BABONA KO MURI ABANYAPOLITIKU MUTARI ABANYAMAKURU? KUKI IBYA KAYIHURA BYABABABAJE???6( ICYITSO CYINKOTANYI!!!), KUKI MWIVANGA KANDI MU RWANDA MUFITE URUHURI RWIBIBAZO BIRIMWO INZARA RUZAGAYURA IMAZE AMANYARWANDA MUTAGIRA ICYO MUYIVUGAHO? KUKI MUTAVUGA KUBIBAZO URUHURI MU RWANDA??? BYUKURI MURISEBYA!!!