• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Ubwanditsi 18 Jul 2018 UBUKUNGU

Mu myaka hafi ibiri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), imaze isezeranye na Leta kwishyuza abigiye ku nguzanyo ya buruse mu mashuri Makuru na Kaminuza, yatangaje ko imaze kubasha kugaruza Miliyari 5.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Ukwakira 2016, BRD yasinyanye na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) amasezerano ayiha inshingano zo gutanga amafaranga ya buruse ku banyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga na leta ariko ikanishyuza abarangije kwiga bamaze kubona akazi.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Rutabana Eric, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu hari umubare munini w’amafaranga y’inguzanyo ataragaruzwa ariko hari ayamaze kugaruzwa kandi bagikomeje umurego.

Mu mibare, iyi banki yagaragaje ko inguzanyo zimaze gutangwa zigera kuri miliyari 80 Frw, zahawe abanyeshuri barenga gato 70 000. Rutabana avuga ko bahawe inshingano zo kugaruza aya mafaranga hari miliyari 12 Frw zimaze kugaruzwa.

Yagize ati “Kuva mu 2016 kugeza none aho inshingano zo kwishyuza zaviriye muri Mineduc n’ibigo biyishamikiyeho bikaza muri BRD, tumaze kwishyuza miliyari 5.1 Frw. Muri za miliyari 80 Frw hamaze kugaruka agera kuri miliyari 17 Frw”.

Yakomeje avuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye z’abarangije kwiga batinda kubona akazi ngo batangire kwishyura.

Ubusanzwe iyi banki iri kwishyuza umuntu wigiye ku nguzanyo ya buruse buri kwezi yishyura 8% by’umushahara mbumbe we, hishyurwa amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi wongeyeho ahabwa umunyeshuri ngo amutunge buri kwezi. Abishyuzwa ni abize kuva mu 1980.

Umuyobozi muri BRD ushinzwe kugaruza inguzanyo za buruse, Matata Claudine, yagarageje ko bamaze kubona urutonde rw’abigiye ku nguzanyo ariko haba hasigaye gukurikirana imyirondoro yabo n’aho bakorera.

Yahamagariye abafite akazi bigiye ku nguzanyo kwihutira kwegera BRD, bakishyura nk’uko abandi babitangiye.

Yagize ati “N’abandi batere intambwe bakore nk’iby’abandi bakora kugira ngo batugabanyirize imbogamizi[…]Niba bagomba kwishyura amafaranga runaka, bayarangiza bagahagarika. Bagerageze gusoma itegeko. Ikindi ni uko hazagera igihe dutangire gukoresha itegeko, dusabe ko bishyura amande.”

Urete ibyo kwishyuza, BRD yatangaje ko mu gutanga inguzanyo zisigaye zigerera igihe ku bo zigenewe, uretse bake ku giti cyabo baba batujuje neza amakuru asabwa nka konti.

Kugeza ubu BRD itanga inguzanyo ku banyeshuri 28,500 biga imbere mu gihugu, n’abiga hanze 365.

BRD iri mu bukangurambaga bwo kwishyuza abigiye ku nguzanyo, ikagera no mu bigo kujya gusuzuma abakozi bikoresha bagomba kwishyura inguzanyo.

BRD yahawe inshingano yo gutanga no kugaruza inguzanyo za buruse ku buryo mu 2025, amafaranga yinjiza azaba ahagije ikishyura ayo abanyeshuri bakeneye nta gusaba andi leta kandi Abanyarwanda benshi bakagira amahirwe yo kugurizwa bakiga.

2018-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018
BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Ubwanditsi 26 Nov 2018
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika
Mu Rwanda

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye
Amakuru

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru