• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda n’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN) basinyanye amasezerano ya miliyoni $630.6, ni ukuvuga asaga miliyari 545 Frw azakoreshwa mu gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, kugeza mu 2023.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Fodé Ndiaye, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018.

Ayo mafaranga azatangwa muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gufasha u Rwanda mu iterambere, United Nations Development Assistance Plan, UNDAP II. Iyi gahunda irakorera mu ngata indi y’imyaka itanu yageze ku musozo (2013- 2018), yo ikaba yari yagenewe miliyoni $400.

Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wakoranye n’u Rwanda mu igenamigambi ry’ibigomba gukoreshwa ayo mafaranga, bihuzwa na Gahunda ya Guverinoma y’Iterambere y’imyaka irindwi (2017-2024) n’icyerecyezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ufite amashami menshi mu nzego zitandukanye, ari mu bukungu, ari mu mibereho myiza y’abaturage, ari mu miyoborere, ku buryo iyi gahunda tumaze gusinya n’inkunga ajyanye nayo iboneka muri ibyo bice.”

“Iyi gahunda rero nayo igiye igabanyije muri ibyo bice ndetse amafaranga menshi agera kuri 60% azibanda ku mibereho y’abaturage, agera kuri 23 % ajye mu bikorwa bijyanye n’ubukungu, 9% ajye muri gahunda zo gukomeza kunoza imiyoborere myiza.”

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yasobanuye ko nubwo muri izo miliyoni 630 $ ayizewe ari 30 % angana na miliyoni $252, andi miliyoni $378 azakusanywa mu baterankunga n’abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati “Hari ahantu hatatu h’ingenzi, aha mbere dukeneye kureba ni abagiraneza bakunda u Rwanda ariko bataraza kuhakorera bari mu bindi bihugu, yaba abari muri Uganda, Nairobi, Dar es Salaam n’ahandi ku Isi.”

Yakomeje avuga ko aha kabiri hakomoka amafaranga ari mu baterankunga barimo ibihugu byashishikarije gutera inkunga ibikorwa by’iterambere muri Afurika, ahandi hakaba mu bikorera barimo n’abagiraneza.

Ndiaye yagaragaje ko muri gahunda ya Loni, yita cyane ku muturage, imiyoborere, demokarasi, uburinganire n’ibindi.

Muri byinshi inkunga ya ONE UN yagiye ishyirwamo mu bihe bishize, Ndiaye yakomoje kuri gahunda yo guhanga imirimo, ati “Nguhaye urugero nko muri gahunda ya Youth Connect twafashije abahanze udushya 660, bahanga imirimo 6000.”

Loni ifite muri gahunda gufasha u Rwanda mu guhanga imirimo mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, hateganywa ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni 1.5.

Ndiaye ashima ko imiyoborere y’igihugu ari myiza, ifite icyerecyezo cyiza ndetse no mu bukungu u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari.

Amashami ya Loni akorera mu Rwanda ashyira ingengo y’imari mu nzego zose zaba iz’ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’izindi.

Uburyo aya mafaranga azakoreshwa mu myaka itanu iri imbere

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yasobanuye uko miliyoni 630 $ ayizewe ari 30 % angana na miliyoni $252, andi miliyoni $378 azakusanywa mu baterankunga

Abakozi ba One UN mu Rwanda bitabiriye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $630 zizakoreshwa mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu

2018-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018
BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Editorial 27 Nov 2017
Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Editorial 09 Jan 2020
BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

Editorial 05 Feb 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru