• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 08 Aug 2018 POLITIKI

Umuyobozi w’Ishyaka UDPS ritavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ari mu bashyikirije Komisiyo y’amatora kandidatire yo guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Aherekejwe n’abarwanashyaka ba UDPS, kuri uyu wa Kabiri Tshisekedi yashyikirije ibyangombwa bye CENI, avuga ko yizeye gutsinda amatora kandi yiteguye kunga abaturage b’iki gihugu.

Yagize ati “Kimwe mu by’ibanze nzakora, niyemeje ko nindamuka ntowe nzunga abaturage b’iki gihugu hagati yabo nkanunga Abanye-Congo n’ibindi bihugu”.

Radio Okapi yatangaje ko mu bandi bamaze kugeza ibyangombwa byabo kuri Komisiyo y’amatora harimo; Prof. Pierre Honoré Kazadi na Freddy Matungulu uyobora ishyaka rya ‘Congo Na Biso (CNB), akaba yaranigeze kuba Minisitiri w’Imari muri iki gihugu.

Freddy amaze gutanga ibyangombwa bye kuri CENI yasabye abaturage kwitabira ibikorwa by’amatora.

Undi mukandida watanze ibyangombwa bye ni Umuyobozi w’ishyaka rya FPJ (Front Populaire Pour la Justice), Kazadi Lukonda nk’uko bamwe mu bakora muri Komisiyo y’Amatora babitangaje.

Nk’uko bigaragara ku ngengabije y’amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu aribwo CENI isoza kwakira kandidatire z’ahatana ku mwanya wa Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu igitegerejwe na benshi ni ukumenya niba Moïse Katumbi Chapwe, wangiwe kwinjira mu gihugu nyirantarengwa yo gutanga kandidatire iri bugera atayitanze.

2018-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Ubwanditsi 02 May 2019
Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 27 Apr 2018
U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU na P5

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ubwanditsi 08 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushakashatsi  bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu  kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )
Mu Mahanga

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize
Amakuru

Amafaranga arenga Miliyoni 100 amaze kuboneka ku mukino wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, Amatike y’uyu mukino yashize

Ubwanditsi 06 Dec 2024
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Ubwanditsi 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru