• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Ubwanditsi 22 Aug 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ategerejwe mu gihugu cya Arménie kuri uyu wa Gatatu, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushaka amaboko yo kumushyigikira mu matora ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Biteganyijwe ko mu nama rusange y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya, aho Mushikiwabo ahanganye n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean usanzwe muri uyu mwanya.

Nk’uko yabitangaje binyuze kuri Twitter, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Arménie yagize iti «Ku wa 22 na 24 Kanama, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, @LMushikiwabo (Louise Mushikiwabo), azasura Arménie. Mu ruzinduko rwe, hateganyijwe ibiganiro hagati ye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arménie, @ZMnatsakanyan (Zohrab Mnatsakanyan). »

Kuri uyu mugabane wa Asia, Minisitiri Mushikiwabo aheruka mu ruzinduko muri Cambodge aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Prak Sokhonn, ku wa 9 Kanama.

Cambodge ni igihugu gifite amateka akomeye muri OIF, kuko Norodom Sihanouk wakibereye umwami, Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia, Léopold Sédar Senghor wayoboye Sénégal na Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Michaëlle Jean na we ntiyicaye kuko yakomeje kugenda na we ahura n’abayobozi bakomeye barimo nka Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 31 Nyakanga -1 Kanama 2018.

Ymugaragarije ko ‘yifuza gukomeza umurimo we, ibikorwa na gahunda n’amasezerano’ yatanze nk’umuyobozi wa OIF guhera muri Mutarama 2015.

Aheruka no kugirana ibiganiro kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Arménie, Nikol Pachinian, ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izahabera, no ku ruzinduko ateganya muri icyo gihugu kuva ku wa 10 -13 Ukwakira 2018.

OIF igizwe na leta na za guverinoma zigera kuri 58 nk’abanyamuryango, hakiyongeraho ibihugu 26 bifatwa nk’indorerezi.

2018-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda

Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka  kuba Perezida w’Abanyarwanda

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 May 2017
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo
Mu Rwanda

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2018
Prophet Fire [ Pastor Bosco ]  avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse
Mu Rwanda

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Ubwanditsi 12 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru