• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Ubwanditsi 16 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Bamwe bahita muri Gereza, abandi mu Gihome, abandi mu Buroko, abandi mu nzu y’imbohe, abandi mu Munyururu, n’andi mazina menshi, ariko icyo ahuriyeho yose ni uko ari ahantu hatisanzuye, aho uhafungiye aba adafite uburenganzira kuri byinshi mu mu buzima rusange bw’igihugu.

Muri Gereza, biragoye kurya icyo wihitiyemo, biragoye gusurwa n’uwo ukumbuye, kumusura byo ntibishoboka kuko utahasohoka, naho abagukumbuye si bose bishobokera kukugeraho. Ntiwambara icyo wifuza cyose, kuko nta soko rigari ry’imyambaro rihabarizwa, ntusohoka hanze y’igihome igihe ubishakiye, kereka ugiye kuburanishwa cyangwa uhawe akarimo runaka gakorerwa hanze ya Gereza.

Tutiriwe turondora ubuzima bwa Gereza , ni ahantu utakwifuza kujya, ni aho utakwifuriza uwawe, uhavuye ariruhutsa, usigayeyo ahorana inzozi zo gusubira mu buzima busanzwe.

Umuhanzi w’indirimbo z’isanamitima, iz’ubwiyunge, iz’amahoro n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo, yahabaye imyaka isaga ine, akaba yarafunguwe kuwa 15 Kanama 2018. Umunsi ku wundi, nyuma y’ukwezi kumwe afunguwe, Kizito Mihigo yatangaje ko adahwema gusabira abo yasize inyuma.

Mu magambo yanyujije ku mbuga ye ya Twitter, Umuhanzi Kizito Mihigo yagize ati: “Ukwezi kurashize Nyakubahwa perezida Paul Kagame afashe icyemezo gikomeye cyo kundekura, ndacyasengera abo twari dufunganywe (nasizeyo). Ndahamagarira imiryango y’Abanyarwanda kudatererana ababo bafunzwe. Icyaha yaba yarakoze cyose, ni uwawe, ni umuvandimwe wawe, ni umwana wawe, ni umufasha wawe, … mukunde, umufashe”

 Kizito Mihigo yifashishije kandi amagambo ya Dalai Lama agira ati: “Urukundo n’impuhwe ni nkenerwa mu buzima, si amafiyeri. Bitariho, ikiremamuntyu nticyarama”.

Ubwo yasohokaga muri gereza  Kizito Mihigo yavuze ko agiye gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi, asubukuriye aho yari ashyikije mbere yo gufungwa. Ni umuhanzi ufite indirimbo zisaga ijana, kandi akaba ari umuhanga mu majwi yanditse, acuranze n’aririmbye. Yivugira ko ari “Umuhanzi w’umukiristo, wifuriza Isi kuba nziza kurushaho.”

2018-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

RUSHYASHYA 27 Mar 2026
Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Ubwanditsi 24 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bombori bombori muri FDLR
Mu Rwanda

Bombori bombori muri FDLR

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Amakuru

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ubwanditsi 18 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru