• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Ubwanditsi 05 Nov 2018 UBUKUNGU

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 11 ku Isi, mu gushyiraho gahunda n’uburyo bugamije korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.

Byatangajwe muri Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit).

Iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari.

Inzobere zasuzumye ibitandukanye birimo iterambere ry’ibigo by’imari nk’amabanki, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwishyura kuri za gasutamo, udushya mu ikoranabuhanga rigamije koroshya iby’imari, imitangire y’inguzanyo n’ibindi.

Ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu.

Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzania iri ku mwanya wa 14 ku isi, Nigeria ya 19 na Kenya ya 23.

Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza imbere harimo ingufu rushyira mu bukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye n’imari, ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga mito y’ikoranabuhanga igamije koroshya serivisi z’imari, guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari n’ibindi.

Icyakora, iyi raporo igaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo serivisi z’imari zigere kuri bose nk’aho imibare ya Banki y’Isi yo mu 2017, igaragaza ko 36 % by’abaturage ari bo bafite konti za banki, mu gihe 31 % ari bo bafite konti zo kubitsa no kubikuza mu bigo by’itumanaho (Mobile Money).

Raporo igaragaza ko bikigoye gufunguza konti ya banki ku bantu baba mu bice by’icyaro, kuba nta mategeko ahamye y’uburyo amakuru y’ikoranabuhanga yerekeye abakiliya abikwa, ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’imari ndetse n’abagore bake bagaragara mu byo kwihangira imirimo.

Sierra Leone niyo iza ku mwanya wa nyuma kuri iyi raporo, mu bihugu byagenzuwe n’amanota 22%.

2018-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Perezida Kagame yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga

Ubwanditsi 22 Oct 2019
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Ubwanditsi 31 Dec 2018
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Ubwanditsi 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame
Mu Rwanda

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda
Mu Mahanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru