• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Uvira: Biravugwa ko ingabo z’u Burundi zigaruriye ibirindiro bya RED-Tabara

Editorial 08 Nov 2018 ITOHOZA

Igisirikare cy’u Burundi kirimo kwigarurira ibirindiro by’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza biherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe iki gisirikare cya leta cyari giherutse guhakana ko cyinjiye muri Congo.

Amakuru mashya ahari avuga ko imirwano yabereye kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo mu gace cya Kigoma, gaherereye muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo z’u Burundi na RED-Tabara.

Amakuru aturuka ahabereye imirwano agera kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, aravuga ko ingabo z’u Burundi zabashe gukura inyeshyamba za RED-Tabara mu birindiro byazo byari biri ahitwa Kidyama na Mugabo.

Amakuru kandi yavuye mu baturage b’I Murenge avuga ko ingabo z’u Burundi zateye ibi birindiro mu ijoro ryo kuwa Kabiri nka saa tanu z’ijoro. Izi ngabo ngo zikaba zari ziturutse mu duce twa Lukobero na Kihinga zigiye guhiga abarwanyi ba RED-Tabara.

Aya makuru akaba yaje kwemezwa n’umuyobozi w’umutwe wa FNL witandukanyije na Agathon Rwasa ari we Aloys Nzabampema uvuga ko wari umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku ruhande rw’ibirindiro by’inyeshyamba. Abaturage bakaba bavuga ko babonye inyeshyamba za RED-Tabara zihungira ahitwa Gitoga, agace kari mu birometero 30 uvuye Kidyama.

Amakuru ava mu Gipolisi cya Congo, avuga ko ubufasha bw’ingabo z’u Burundi bwoherejwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri gufasha abasirikare bari bamaze kugera ahabereye imirwano.

Ku ikubitiro havugwa imirwano hagati y’igisirikare cy’u Burundi n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zikorera muri Congo, guverinoma ya Bujumbura yo yabanje guhakana ko yohereje ingabo muri Congo.

Nyuma ariko Igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyafashe umusirikare w’umurundi ufite ipeti rya Corporal witwa Mustapha Birori.

Igisirikare cya FARDC kikaba cyaranatangaje ko ingabo z’u Burundi zinjiye ku butaka bwa Congo binyuranyije n’amategeko ndetse nticyahisha ko gishobora kuzirasaho.

Amakuru kandi yari yatangiye gucaracara kuri twitter kuwa 02 Ugushyingo yavugaga ko ingabo z’u Burundi zo muri division y’122 ishinzwe kurinda Perezida Nkurunziza, Imbonerakure ndetse n’abantu bavuga Ikinyarwanda byavugwaga ko ari inyeshyamba za FDLR bitwaje ibikoresho biremereye, binjiye muri Kivu y’Amajyepfo.

2018-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Editorial 08 Aug 2021
Polisi ya Malawi mu iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi anizwe

Polisi ya Malawi mu iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi anizwe

Editorial 02 Feb 2017
Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Editorial 27 Apr 2017
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika
Amakuru

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Editorial 27 Jan 2022
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 07 Oct 2019
Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza  ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Editorial 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru