Olga Mugege, umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahanutse mu igorofa rya hoteli Ubumwe Grande iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ahita ashiramo umwuka. Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo kwiyahura aho bikekwa ko yari afite ibibazo kuko yageze muri iyi hoteli atameze nk’uko asanzwe ayijyamo ameze.
Ibi byabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko uyu mugore w’imyaka 36 yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 10 agahita apfa, umurambo ugahita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.
Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli yemeza ko uyu mugore yari asanzwe akunda kujyana muri iyo hoteli n’umugabo w’umuzungu, kuri iyi nshuro bwo akaba yarahageze batari kumwe kandi ngo yahamaze umwanya munini kuko yageze kuri hoteli saa saba akahaguma kugeza yiyahuye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.
Olga Mugege ateruye umwana yabyaranye n’umugabo batandukanye
Hari amakuru avuga kandi ko yari yarashakanye n’umuzungu ariko bakaza kugirana ibibazo kuburyo bari baranatandukanye. Amakuru twabashije kumenya ni uko yakoreraga Ikigo BurdaEastAfrica aho yari umukozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imishinga (Project Manager).
Mbere yaho yakoze imyaka 10 muri Bank of New York Mellon mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, akaba yaranakoze imyaka irenga 3 i London mu Bwongereza aho yari ashinzwe ibijyanye no gukurikirana iby’agaciro k’ifaranga ry’igihugu n’uko rivunjwa mu mafaranga y’amahanga. Olga yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza yo mu Bubiligi yitwa EPHEC (École pratique des hautes études commerciales).
Uyu mugore yasimbutse iyi hoteli avuye mu igorofa ryayo rya 10
Niwe
Abo biraburakazi iyo bageze i burayi bigira amashyano
RUGENDO
NAPFE NATWE TUZAPFA!!!NUKO YIYAHUYE YAHISEMO NEZA YABUZE AYO KWISHYURA,AHITAMO KWIYAHURA!!YASHYUTSWE ABURA UMUHOREZA ATA UMUTWE
ARIYAHURA!!!!YIMAGA ABARUNDI AGAHA ABAZUNGU!!!
niwe
nibyo navugaga iyo babonye abazungu bica kuri bene wabo babirabura
mwanahuririra no mu muganda akareba iruhande.
mbivuze kuko mbibona hano i Burayi
Tos
ubwo c impamvu muvuze niyihe?