• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Editorial 21 Nov 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yagiranye ibiganiro na Alain Ebobissé uyobora Ikigega Nyafurika gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, Africa50, bemeranya kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City (KIC).

KIC ni umwe mu mishinga y’u Rwanda igize icyerekezo 2020, ugamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu.

Uri mu gace kahariwe inganda mu Karere ka Gasabo ukazatwara miliyari $2. Ugizwe n’inyubazo zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Zimwe mu nyubako ziwugize nk’iza Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU), African Leadership University (ALU) n’ibindi, ziri kuzamurwa.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe, Dr ngirente yakiriye Ebobissé, baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa Kigali Innovation City, mu buryo buhuriweho bw’u Rwanda na na Africa50.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Dr Ngirente yagize ati “Nagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Alain EBOBISSE uyobora Africa50. Twaganiriye byimbitse ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City, mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Africa 50.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu banyamigabane ba ‘Africa50’, ikigega kigamije gushakira inkunga imishinga y’ibikorwaremezo.

Mu nama Nyafurika yiga ku ishoramari yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uku kwezi, Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano na Africa50’, agamije kunoza no gutera inkunga umushinga wa nka Kigali Innovation City (KIC), uzatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Ni amwe mu masezerano akomeye yasinyiwemo nk’uko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yabitangaje, ko “afite agaciro ka miliyoni $400 hagati ya Africa50 na Guverinoma y’u Rwanda yo kunoza no gutera inkunga umushinga wa Kigali Innovation City.”

Muri ayo masezerano biteganywa ko Africa50 izaba ari nk’umuterankunga n’umufatanyabikorwa, maze yifashishije ubunararibonye ifite mu bijyanye n’ibikorwa remezo, izafatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu kunoza uwo mushinga.

Africa50 izanagira uruhare mu gushaka abandi bafatanyabikorwa n’inzego zatera inkunga uyu mushinga kugira ngo wubakwe.

Biteganywa ko KIC izafasha mu kureshya ibigo by’ikoranabuhanga biturutse impande zose z’Isi ngo bikorere mu Rwanda, birufashe kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse rwubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Uyu mushinga witezweho guhanga imirimo isaga 50 000, kohereza mu mahanga ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bya miliyoni $150 ku mwaka no kwinjiza miliyoni zirenga $300 mu ishoramari ry’abanyamahanga mu gihugu.

Biteganywa kandi ko abanyeshuri basaga 2600 bazajya barangiza buri mwaka muri kaminuza zizubakwa muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 30, ku buryo ruzagira abahanga benshi bashobora guhanga imirimo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente hamwe na Ebobissé nyuma y’ibiganiro kuri uyu wa Kabiri

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye ibiganiro na Alain Ebobissé uyobora Africa50 hamwe n’intumwa yari ayoboye

Impande zombi zemeranyije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City, mu buryo buhuriweho bw’u Rwanda na na Africa50

2018-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Editorial 09 Apr 2020
Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Editorial 09 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ITOHOZA

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 09 Jan 2018
FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Editorial 16 May 2016
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere
Mu Mahanga

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru