• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Perezida Nkurunziza arasaba ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yari iteganyijwe isubikwa

Ubwanditsi 26 Nov 2018 HIRYA NO HINO

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na  Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura  inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.

“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni.

Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.

Yagize ati: “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”

Kuri Perezida w’u Burundi, ngo igihe asigaranye cyaba ari gito cyane ngo abashe kwitegura byuzuye iyi nama na cyane ko ngo bisaba gutegura n’izindi nyandiko nk’uko iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi ikomeza ivuga.

Ni mu gihe ubusanzwe ngo inama isanzwe itanga ibyumweru bine byo kuyitegura nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’amategeko agenga imigendekere y’inama y’abakuru b’ibihugu.

Guverinoma y’u Burundi rero ikaba yasabye gusubika ibyumweru bibiri inama y’abaminisitiri ibanziriza ndetse itegura iyi y’abakuru b’ibihugu.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

Davido wavuzweho gukururana n’abakobwa bo mu Rwanda ngo ntazi gucana inyuma

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Ubwanditsi 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 13 Jul 2016
Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?
INKURU NYAMUKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ubwanditsi 16 Apr 2018
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame
Amakuru

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru