• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Ubwanditsi 10 Dec 2018 HIRYA NO HINO

Umwe mu baturage bo muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, witwa Kambale Mitavo w’imyaka 35 y’amavuko, atanga ubuhamya bw’uburyo abaturage bakomeje kwicwa umusubirizo n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Uyu mutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Congo, ActualiteCD, avuga ko izi nyeshyamba zigaba ibitero mu ngo z’abaturage zikica uwo zishatse, zarangiza zigasahura, zikikoreza abaturage, uwanze kuzitwaza ngo zimurasira aho kandi n’ujyanye nazo bikagorana kuba yazahindukiza umugongo.

Avuga ku bwicanyi bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu gace ka  Rwangoma, Komini Beu, muri Beni, Kambale yagize ati “Zaraje zihagarara hanze y’urugi zidutegeka gukingura turanga, zamishijemo urufaya rw’amasasu ntacyo zitayeho, nabashije gusohokera inyuma mu kobo nari ncukuye, nyuma n’abandi barankurikira.

Ubwo abicanyi bari bamaze kumenya ko twacitse, baradukurikiye zirasa papa isasu mu kaguru, umugore twari kumwe yabashije kwiruka agera mu kandi gace atishwe, umwana twari kumwe na we yaburiwe irengero.

Arakomeza avuga ko hari umugore zari zafashe agerageje kuzicika zihita zimurasa arapfa.

Muri aka gace, zicishije abantu bane intwaro za gakondo n’amasasu. Hari umugore wishwe ubwo yangaga kuzitwaza ibyo zasahuye, zamusabye kwikorera imitwaro aranga, ubwo yageragezaga gucika umwana umwe w’inyeshyamba yamwirukanseho aramurasa.

Yahise yikubita hasi, inyeshyamba zindi ziza zimwegera zimurasa isasu mu mutwe ahita apfa, inyeshyamba zazanye abandi bantu zibicira aho.

Akomeza avuga ko muri iryo joro ryo ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, abantu benshi bagiye banga kuzitwaza ibyo zasahuye, avugamo umukobwa w’imyaka 18 wabashije kuzicika.

Ati “Umukobwa, yemeye kubatwaza imitwaro, baciye i Mangolikene berekeza i Mayangose, yasabye uruhushya uwari abayoboye rwo kuba yagabanyirizwa umutwaro, muri ako kanya umwe muri zo yarawumutuye, bose baba bahagaze.

Umukobwa we yagabanyije intambwe asigara inyuma yabo, ahita azimya isitimu yari afite, ubwo izi nyeshyamba zari mu byazo, yahise abura, zibuka ko azicitse haciyeho akanya, bamwe basabye umuyobozi wazo kumukurikira ngo bamwice arabangira.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kandi, iki kinyamakuru gitangaza ko abahinzi 12 bishwe i  Mayangose n’izi nyeshyamba za ADF, zikomeje gushinjwa kwica abaturage benshi muri Beni.

2018-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Ubwanditsi 11 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza
POLITIKI

Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie
Mu Rwanda

Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw’ukekwaho kwica Pastor Maggie

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru