• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Ubwanditsi 09 Jan 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani we na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga 29 z’amadolari zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani.

Kuri uyu wa Kabiri, Kagame na Shinzo Abe bagiranye ibiganiro, bisozwa ibihugu byombi bisinye amasezerano agamije kubaka umuyoboro w’amazi uva ku ruganda rwa Nzove kugera ku bigega bya Ntora ku Gisozi.

Ayo masezerano afite agaciro k’amayeni y’u Buyapani 3,191 000,000, ni ukuvuga amadolari ya Amerika 29 343 067.

Ibigega bya Ntora bifata amazi avuye ku ruganda rw’amazi rwa Nzove, bikayakwirakwiza mu duce dutandukanye two mu majyaruguru ya Kigali nka Gisozi, Bumbogo, Kinyinya, Gaculiro, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kwakira amazi angana na metero kibe ibihumbi icumi.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanda abose bazaba bafite amazi meza, ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi ikava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) umwaka ushize cyatangaje ko gifite imishinga itandukanye ya miliyoni 160 z’amadolari yo kwagura no kubaka imiyoboro n’inganda z’amazi, ku buryo mu myaka itatu gusaranganya amazi bizaba ari amateka.

Iyo mishinga irimo iyo kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya bigera kuri 17 n’inganda nshya.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Shinzo Abe, yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwishimira iterambere ry’ubufatanye n’u Buyapani. Dufatanya muri byinshi kandi bibyara umusaruro nko mu buhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.”

Kagame kandi yashimye inkunga y’icyo gihugu mu mushinga wo kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Yavuze ko u Rwanda “rwiteze kwigira ku bunararibonye bw’u Buyapani mu guteza imbere imijyi no gutwara abantu n’ibintu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku mavugurura amaze imyaka ibiri akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashimangira ko agamije gutuma uyu mugabane ugira uruhare ruhamye mu bufatanye n’ibindi bice by’Isi birimo n’u Buyapani.

Yavuze ko uwo muryango abereye umuyobozi uzakomeza gukorana n’u Buyapani n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvugurura akanama gashinzwe umutekano muri Loni kugira ngo gakomeze kujyana n’uko ibintu bihagaze ubu.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.

2019-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2019
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020
BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Ubwanditsi 26 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.
Amakuru

Ikipe ya Chelsea yasezereye Manchester City igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahura na Leicester City yo yasezereye ikipe ya Southampton.

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye
IKORANABUHANGA

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru