• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Ubwanditsi 09 Jan 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani we na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga 29 z’amadolari zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani.

Kuri uyu wa Kabiri, Kagame na Shinzo Abe bagiranye ibiganiro, bisozwa ibihugu byombi bisinye amasezerano agamije kubaka umuyoboro w’amazi uva ku ruganda rwa Nzove kugera ku bigega bya Ntora ku Gisozi.

Ayo masezerano afite agaciro k’amayeni y’u Buyapani 3,191 000,000, ni ukuvuga amadolari ya Amerika 29 343 067.

Ibigega bya Ntora bifata amazi avuye ku ruganda rw’amazi rwa Nzove, bikayakwirakwiza mu duce dutandukanye two mu majyaruguru ya Kigali nka Gisozi, Bumbogo, Kinyinya, Gaculiro, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kwakira amazi angana na metero kibe ibihumbi icumi.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanda abose bazaba bafite amazi meza, ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi ikava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) umwaka ushize cyatangaje ko gifite imishinga itandukanye ya miliyoni 160 z’amadolari yo kwagura no kubaka imiyoboro n’inganda z’amazi, ku buryo mu myaka itatu gusaranganya amazi bizaba ari amateka.

Iyo mishinga irimo iyo kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya bigera kuri 17 n’inganda nshya.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Shinzo Abe, yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwishimira iterambere ry’ubufatanye n’u Buyapani. Dufatanya muri byinshi kandi bibyara umusaruro nko mu buhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.”

Kagame kandi yashimye inkunga y’icyo gihugu mu mushinga wo kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Yavuze ko u Rwanda “rwiteze kwigira ku bunararibonye bw’u Buyapani mu guteza imbere imijyi no gutwara abantu n’ibintu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku mavugurura amaze imyaka ibiri akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashimangira ko agamije gutuma uyu mugabane ugira uruhare ruhamye mu bufatanye n’ibindi bice by’Isi birimo n’u Buyapani.

Yavuze ko uwo muryango abereye umuyobozi uzakomeza gukorana n’u Buyapani n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvugurura akanama gashinzwe umutekano muri Loni kugira ngo gakomeze kujyana n’uko ibintu bihagaze ubu.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.

2019-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

Ubwanditsi 31 Jan 2020
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali” [ Amafoto ]

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 28 May 2018
U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Ubwanditsi 11 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF
IMIKINO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC
Amakuru

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Ubwanditsi 16 Oct 2023
Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi
Mu Rwanda

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Ubwanditsi 03 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru