• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ubwanditsi 04 Mar 2019 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yatangaje impamvu eshatu zikomeje gutuma umubano n’igihugu cya Uganda uzamba.

Min. Sezibera avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye ku kigero cy’aho nta cyizere ku mutekano w’Abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Sezibera yongeye gushimangira ko Abanyarwanda yise abadafite ibyo bajya gukora muri Uganda byihuse baba bahinnye akarenge ko kujya muri iki gihugu.

Mu mpamvu eshatu yatangaje, Sezibera yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wazahajwe ahanini n’ibyo yise ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, umutekano w’u Rwanda n’imikorere idahwitse mu bijyanye n’Ubucuruzi.

Ati “ Kuri ubu ibibazo Abanyarwanda bari guhurira nabyo muri Uganda ni bitatu. Icya mbere kandi cy’ingenzi ni uko batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa. Abadakorewe ibi, barirukanwa ku mpamvu tutumva. Iki ni ikibazo twamenyesheje kenshi Uganda mu nzego zayo zitandukanye.  Iyo ni imbogamizi imwe.”

Min. Sezibera yagarutse ku mitwe irwanya Leta avuga ko ikorera muri Uganda.

“ Imbogamizi ya kabiri, ni ikibazo nanone twamenyesheje Leta ya Uganda, ni imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda ifite imigambi yo kugirira nabi u Rwanda ikorera muri Uganda.Abantu bayihagarariye; RNC, bamwe mu bagize umutwe wa FDLR n’abandi. Iyi ni imitwe yakoze ibyaha hano mu Rwanda ikaba iri muri Uganda.”

Muri iki kiganiro kandi Sezibera yavuze ko hari ikibazo mu bijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda hifashishijwe Uganda.

Ati “  Icya gatatu ni ikijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda binyuze ku butaka bwa Uganda. U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja. Dukoresha icyambu cya Mombasa. Higeze kubaho ikibazo, ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bimara amezi [nta vuga umubare wayo] ku butaka bwa Uganda, nta mpamvu yumvikana ihari. Nyuma byaje kurekurwa ariko hari imbogamizi.”

Uyu muyobozi yemeza ko kugeza ubu izi mbogamizi eshatu ari zo bahanganye nazo.

Avuga ko ibihugu byombi byaganiriye kuri ibi bibazo ariko u Rwanda rukaba rubona ntacyo byatanze.

Ku ruhande rwa Uganda, Ingingo y’Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa, yigeze gutangaza ko nta we utabwa muri yombi ntacyo ashinjwa.

Kugeza ubu ntacyo iratangaza niba koko itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igambiriye gutera u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda watangiye kuzamo urunturuntu mu Kwakira 2017. Icyo gihe hari hatangiye ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda bashinjwaga gushimuta impunzi zikomoka mu Rwanda zahahungiye.

Kuri ubu, nk’uko Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda aherutse kubitangaza yifashishije twitter, hari Abanyarwanda basaga 40 muri gereza zo muri Uganda naho abasaga 800 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

2019-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Ubwanditsi 15 Aug 2019
Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda
POLITIKI

Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Jun 2018
U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)
Amakuru

U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 19 Jun 2023
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Ubwanditsi 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru