• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Igihe cyose  u Rwanda ruba ruganisha  ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside n’inshuti zabo zirimo n’abo mu bihugu byabafashije nk’Ubufaransa, barahaguruka bagakwiza inyandiko cyangwa ibiganiro bigamije kurangaza abantu no kwibagiza icyaha bakoze.

Icyo gihe ariko, ku bantu bakurikira ibijyanye na Jenoside, ni wo mwanya mwiza wo kumenya abashyigikiye urwango na Jenoside n’uko bakorana. Baravumbuka bakagaragara neza nta kwihisha.

Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Judi Rever, uzwiho  cyane guhakana no gupfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, akaba  n’ inkoramutima ya RNC, yatumiwe kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2019, mu gufata ijambo  mu muhango ubera muri  Kaminuza  yitwa “Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ”. Iri jambo rikaba  rigamije  gupfobya Jenoside no kumurika igitabo cye “IN PRAISE OF BLOOD” cyerekeranye no kugoreka amateka kuri  Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.  Iki gitabo “In Praise of Blood” gisohotse nk’inyiturano ya Judi Rever ku ba Jenosideri kuko hashize imyaka isaga itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.

Mata ni ukwezi buri Munyarwanda afata igihe cyo kwibuka abasaga miliyoni bapfuye mu gihe cy’iminsi 100 y’agahoma munwa, ariko ku bwe Judi Rever : Ngo ntacyabaye mu Rwanda mu mwaka wa  1994.

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi  Willis Shalita, uba muri Amerika, abinyujije muri blogue ye Rwandanvoice.com aribaza ati  : nk’abandi bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, n’uko aza guhahabwa ijambo ku bantu batazi cyangwa bazi bike ku byabaye mu Rwanda muri 1994.  Ni uburenganzira bwe, nk’uko yabikoze mu gitabo cye, arimo gushakira isoko, bityo akageza ibyo yita ukuri, ariko kudashingiye kuri gihamya.

Willis Shalita

Shalita avuga ko aha agaciro ukwishyira ukizana mu kugaragaza ibitekerezo by’umuntu no kutaniganwa ijambo. Ariko Ikigo cy’amashuri cyoku rwego rwo hejuru cyigomba kugaragazwa n’uko gitewe impungenge n’abantu  bameze nka Rever, bagenda babeshyabeshya bagoreka ukuri mu rwego rwo gushakisha amaramuko, bityo bene ibyo bigo bigahakanya bene ibyo binyoma bihabanye n’ukuri, ahubwo bene uwo muntu wandika biriya, akamaganwa  mu rwego rwo kudaha agaciro imigambi misha.

Avuga ko imyitwrire ya Rver, Atari  itangazamakuru, ahubwo n’imyitwarire nkiyo mu bana bo mu mihanda, kuba hari uwakwihandagaza akarega FPR , kandi ariyo yahagaritse Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi, yakorwaga nkuko ABANAZI babikoraga mu ma kambi.

Kuba rero Rever mu gitabo cye  “IN PRAISE OF BLOOD”    yihandagaza akandika ko ngo RPA yirifashishaga  ibyumba bya Gaze ndetse n’ibyobo ngo byatwikirwagamo abantu, kandi nta bucukumbuzi bwigeze bubona ibyo Rever yanditse, biteye agahinda, kandi nti byanababarirwa. Bene ibi ngibi bisiga icyasha itangazamakuru ry’amahanga.

Handitswe ibitabo byinshi kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri  1994 mu Rwanda, bimwe byiza, ibindi birumvikana byanditswe nizo ngirwa abanditsi bafite imigambi mibisha bagambiriye kuvana amaramuko mu byago byacu. Ariko igitabo cya  Rever yanditse mu kwezi kwa Werurwe 2018 nicyo cyiza ki isonga mu bubi.

Muri icyi gitabo,  INTERAHAMWE (ba basazi b’abicanyi bahinduye U Rwanda ibagiro muri 1994, bagasiga bishe abasaga miliyoni) ntibari bigera babona ubacira akari urutega uretse uyu nguyu.

Ntabwo uyu Rever aveba inzirakarengane zazize Jenoside gusa, ahubwo ashobora no gutuma wemera ko Abatutsi bavuye Uganda bagatera URwanda ngo bakica Abahutu, bashishikaye, isi yose irebera. Akanongera akanenga Urukiko mpuzamahanga kuba rutahamije icyaha FPR-Inkotanyi, kubera ngo ibyo bikorwa by’indengakamere.

Kandi akaba anabeshya kurusha Semuhanuka: avuga ko ngo azi abashinze Ishyaka FPR, ndetse ngo yanabaye inshuti zabo mu gihe  kirekire, bityo ngo akaba azi inkuru zose zishoboka zigaragaza ngo uruhare rw’Abatutsi mu cyo yita Jenoside y’Abahutu.

Niba aba avuga bamupfunyikiye ibi binyoma ari bande? Ni bya bisahiranda byigeze kuba abanyamuryango ba FPR/APR. Akaba akomeza kubeshya ko ngo afite Raporo yakuye mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho URwanda( ICTR), ngo zigaragaza uruhare muri Jenoside ngo y’Abahutu.

Rever yatangiriye mwuga we kuri Radiyo y’Abafaransa, aza no gukorera igitangazamakurucy’Abafaransa cyitwa Agence France-Presse. Umuntu akaba yafata umwanzuro ku cyaba cyimutera bene iyi mitecyerereze?

Rever ni umunyamakuru, ariko ibyo yakoze mu gitabo cye ntigisobanura itandukaniro riri hagati y’ubugenza cyaha n’ihamagazwa mu nkiko.

Icyitonderwa : ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo kuba, ntabwo Rever yari mu Rwanda, ariko iyo avuga, bisa nkaho yari ahibereye imbonankubone.

Naho se kuvuga ngo FPR yishe impunzi z’abahutu zisaga miliyoni mu makambi y’impunzi muri Congo Kinshasa? Ibintu bitigeze byandikwa ahantu ahariho hose, cyangwa se ngo binakorerwe iperereza.  Aturinde amarira ye y’ingona abwira abasoma ayo mateshwa ye ko benshi muri izo mpunzi bari bafite intwaro zikomeye, kuko bari abahoze mu ngabo za cyera z’URwanda n’Interahamwe, zari zaramaze Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe nazo, bityo bagahunga babifashijwemo n’ingabo z’Abafaransa.

“In Praise of Blood” ni igitabo cyuzuye amaranga mutima gihabanye n’ukuri. Bikaba ari icyimenyetso cyigaragaza ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri uruhuri.

Si Willis Shalita gusa wamaganye imyitwarire ya Judi Rever kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyarwandakazi w’Umunyakanada witwa Chantal Mudahogora, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Yandikiye  Nyakubahwa Perezida Louise Appleman aha kopie Chancellori Giovannini& n’Abanyamuryango bagize Inama y’ubutegetsia ya Kaminuza  ya Tarrant County College NE Campus in Hurst, TX, ababurira ngo bareke kwisiga ibara ari nako iyo Kaminuza  ishobora gutakarizwa icyizere

Chantal Mudahogora

Ati : Mbandikiye mfite icyibazo kubyerecyeye umuhango ubera ahitwa Tarrant County College District. Uyu muhango  wateguwe n’abahakana Jenoside n’abasangirangendo babo. Uza gufata ijambo wa ngombwa  ni  Judi Rever wanditse igitabo, aho ahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze ibaho, akaba yemera mu mbwirwaruhame nyinshi yagiye akora ko agerageza kongera kwandika amateka y’URwanda bushyashya, akwirakwiza ingengabitekerezo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ubugirakabiri, cyangwa n’umugayo we udafite aho ushingiye avuga ngo inzirakarengane zikoreye Jenoside, ari nako ayobya isi ku mibare y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 .

Ati :Judi Rever ni umunyamakuru wigenga. Hagati mu myaka ya za 90- 94; yakoreraga radiyo y’Abafaransa mu nkambi y’impunzi muri Congo Kinshasa mu cyahoze ari Zaire, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zatsinzwe bifashishaga izo nkambi mu kwisugaya kugirango bongere kugaruka gukora ibara  mu Rwanda. Afitanye umubano ukomeye n’abakoze amahano, kandi aracyagambiriye gutesha agaciro amahano basize bakoze mu Rwanda, binyuze mu kubeshya abatazi amateka y’URwanda no kugoreka ibyabaye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ati :Ndashaka kandi kubamenyesha ko Judi Rever n’abandi bahakana Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ko bagerageza kuvuga ko habaye  Jenoside y’Abahutu. Kandi  LONI yemeye ku mugaragaro ko Jenoside yabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, ibi bikaba byaremejwe mu mwanzuro wa  2150,  wafashwe na LONI .(2014) https://www.un.org/press/en/2014/sc11356.doc.htm

http://www.globalr2p.org/media/files/resolution-2150.pdf ,  Aho LONI ishishikariza ibihugu byose bigize uwo muryango kwemeza uwo mwanzuro ‘’ Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Uzabibona ko inyandiko yometswe yanditsweho ngo “Jenoside yo mu Rwanda” “Rwandan genocide” ari nayo mvugo ikoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ingingo ya nyuma ndifuza gusobanura neza ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi b’abanyamahanga babaye abasangirangendo  n’abavugizi b’abakoze Jenoside badashobora kubihakana ku mugaragaro cyangwa se no ku Banyarwanda ba bana bakuriye mu ma kambi yo muri Congo Kinshasa, urugero nka Alice Muhindura ari nawe uri ku isonga  mu bateguye  uwo muhango.

Kuri biriya bibazo byose byagaragajwe haruguru; nkumuntu wacitse ku icumu rya Jenoside, impirimbanyi iharanira amahoro; Ndasaba ko uwo muhango wateshwa agaciro, cyangwa se niba koko iyo Kaminuza ishaka kwizihiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994  ku nshuro ya 25;  dufite abarokotse Jenoside banyabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashobora kuza bagasangiza ku bandi ubuhamya.

Ati : Sinifuza ko Kaminuza yanyu yakwisiga ibara ari nako ishobora gutakarizwa icyizere kuko yakwisiga icyasha cy’uko ishyigikiye abahakana bakanapfobya Jenoside; ari nacyo cyiciro cya nyuma cya Jenoside nkuko bigaragazwa na  Gregory H. Stanton, wo mu Kigo gishinzwe kugenzura Jenoside, cyo muri Amerika mu Ntara ya, California, USA.

Ati :Twebwe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi , turimo kugerageza guhangana n’ ingaruka zakuruwe na Jenoside; ntidukeneye uwariwe wese udusiga umunyu mu bisebe byacu bikiva amaraso. Ibisebe byacu byaba ibyo ku mubiri cyangwa se ku mutima gukira kwabyo biracyari kure nk’ukwezi; turacyahanyanyaza mu rwego rwo kubana mu mahoro n’umuryango mpuzamahanga wadutereranye mu maboko y’abatwicaga; tukaba tudakeneye ko abo badutereranye badukina ku mu byimba.

2019-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi
ITOHOZA

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

Ubwanditsi 25 Feb 2019
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018
UBUKUNGU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru