• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Editorial 16 May 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi byasinyanye amasezerano ya miliyoni $60, akabakaba miliyari 54 Frw, azashorwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’impunzi n’abaturage baturiye inkambi mu turere dutandatu tw’igihugu.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 16 Gicurasi 2019. Yasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi muri Afurika, Hafez Ghanen.

U Rwanda rwahawe impano ya miliyoni $25, mu gihe miliyoni $35 ari inguzanyo ihendutse yatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga imyenda [International Development Association-IDA], izishyurwa ku nyungu ya 0.75% mu myaka 38 irimo itandatu yasonewe.

Aya mafaranga azashorwa mu mushinga uri mu byiciro bine birimo icy’ishoramari, kwihangira imirimo, kubungabunga ibidukikije no gusana ibyangiritse n’ibikorwa remezo.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwafashe icyerekezo cyo kwita ku mibereho y’impunzi rucumbikiye kuva mu myaka 20 ishize.

Yagize ati “Mu ntangiriro z’umwaka, twamuritse gahunda yo kwinjiza impunzi mu buzima bw’igihugu hagati ya 2019-2024, mu kuzifasha kubaho neza no guteza imbere aho zicumbitse.’’

Yakomeje avuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe arimo “Azashorwa mu gushyigikira ibikorwa by’ubukungu ku mpunzi n’abaturage baturiye inkambi mu mishinga ibateza imbere, nko kubaka amasoko n’ibindi bizatuma bihangira imirimo.’’

Hari igice cy’amafaranga azashorwa mu bikorwa remezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amashanyarazi, gusakaza amazi n’iby’isuku n’isukura, mu bice bituriye inkambi.

Uyu mushinga uzafasha impunzi 136 000 zituye mu nkambi zibarizwa mu turere dutandatu n’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni ebyiri bazawungukiramo.

Visi Perezida wa Banki y’Isi, Ghanen yashimangiye ko uyu mushinga uzongerera ubumenyi n’amahugurwa azatuma impunzi zinjira mu bikorwa bigamije kwihangira imirimo.

Yakomeje ati “Uyu mushinga uzungukira impunzi n’Abanyarwanda baturanye. Bizagabanya umutwaro Guverinoma y’u Rwanda yagiraga mu gutunga impunzi binyuze mu gushyira uburyo butangiza ibidukikije no kugabanya imbaraga kuri serivisi zikenerwa n’abari mu nkambi.’’

Mu 2016, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego enye zigamije kwita ku mibereho myiza y’impunzi. Muri zo harimo kuziha amakarita ndangampunzi, guha ikaze abana mu mashuri y’u Rwanda, korohereza impunzi zituye mu mijyi gukoresha ubwisungane mu kwivuza no kubaka ubushobozi bwazo zinjizwa mu bikorwa byo kwihangira imirimo.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yatangaje ko uyu mushinga watekerejwe nyuma yo kubona inkunga impunzi zihabwa yaragabanutse.

Yagize ati “Umushinga uzafasha impunzi gukora ibiziteza imbere. Aho zakiriwe, zikeneye kwiga, hakenewe ibyumba by’amashuri, amavuriro n’ibikorwa remezo bibateza imbere.’’

Yakomeje avuga ko “Inkunga imiryango itera inkunga impunzi yaragabanutse itanga yagabanukaga, ni yo mpamvu leta yafashe inguzanyo ngo izifashe kwiteza imbere bafatanyije n’abo baturage. Twizeye ko bizazifasha kwishakira ibisubizo no kwitunga.’’

U Rwanda rwemeje amasezerano azwi nka “The Comprehensive Refugee Response Framework, CRRF’’ yo gufasha impunzi kwigira ubwazo no gusangira iterambere n’abatuye agace zicumbikiwemo.

Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 148,320.

Inkuru ya IGIHE

2019-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ryahoze mu bitekerezo by’Abanyafurika

Editorial 21 Jan 2020
BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Editorial 18 Jul 2019
Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Leta irareba uko yakwambura amabanki uburenganzira bwo guteza cyamunara

Editorial 16 Nov 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Editorial 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota
Amakuru

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Editorial 27 Sep 2023
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?
POLITIKI

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Editorial 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru