• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 01 Jun 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye muri Stade des Martyrs mu murwa mukuru Kinshasa.

Umubiri wa Étienne Tshisekedi wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’Djili kuri uyu wa Kane, nyuma y’imyaka isaga ibiri aguye mu Bubiligi ari naho yari aruhukiye mu nzu yabigenewe.

Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bari muri RDC mu muhango wo kumushyingura mu cyubahiro, ndetse babanje kugirana ikiganiro na Perezida Felix Tshisekedi mbere y’umuhango wo gushyingura umubyeyi we kuri uyu wa Gatandatu, muri Komini Nsele.

Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse ntiyanavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila wahiritse Mobutu mu 1997.

Étienne yaje no kutavuga rumwe na Joseph Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma y’urupfu rwa se, ndetse baza guhatana mu matora mu 2011 ariko aratsindwa. Yakomeje kuba imbere mu batavuga rumwe na Kabila kugeza ubwo yashiragamo umwuka ku wa 1 Gashyantare 2017, afite imyaka 84.

Biteganywa ko nyuma yo gushyingurwa mu cyubahiro, Tshisekedi mukuru azubakirwa ikibumbano mu rwego rwo kumwibuka.

Uyu muhango wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kunamira Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC

Perezida Kagame na Perezida Felix Tshisekedi wunamiraga umubyeyi we

Perezida Kagame yunamira Etienne Tshisekedi witabye Imana

Amafoto: Village Urugwiro, Presidence RDC

2019-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.
Amakuru

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania
Mu Rwanda

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?
Amakuru

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru