Hashize iminsi mike imbunga z’itangazamakuru zikorera kuri Internet zirengera cyangwa zashinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza inkuru zivuga ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside bashingiye ku ibaruwa yanditswe na Diyane Rwigara .
Abacitse ku icumu rya Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda no ku isi bafite inzego zibahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu binyuze mu muryango IBUKA uharanira uburenganzira n’inyungu by’abacitse ku icumu. Abagize izo nzego ni abarokotse Jenoside baba bahagarariye abandi. Ese Diane ni muntu ki ujya kuvugira abacitse ku icumu? Ese kuki ibaruwa ye yakiriwe neza n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abiyemeje kuyihakana? Igisubizo kiroroshye: Diane Rwigara yavuze ibyo abakoze Jenoside cyangwa abayihakana bavuga, muri make yakwirakwije uburozi bwabo.
Ni gute uvugira abantu bakakwamagana? Diane Rwigara yamaganwe n’inzego z’abarokotse Jenoside kuko nta rwego ahagarariye, ikindi yakwirakwije ibihuha mu izina ry’abarokotse. Usibye Diane Rwigara, umuryango we wose ufite ubushuti n’abakoze Jenoside cyangwa se abayihakana, cyane cyane ko mbere ya Jenoside izo nshuti zabo zari mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu, abandi bari mu bucuruzi, bakishyira hamwe ngo barwanye ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR Inkotanyi.
Reka ntange urugero rumwe, mu gihugu cy’u Bubiligi tariki ya 10 Werurwe 2018, nyina wabo wa Diane Rwigara, Gwiza Tabita yafashe ijambo mu nteko y’abakoze Jensoide n’abayihakana mu nama bari bafite mu Bubiligi ngo yo gutanga “igihembo” kitiriwe Ingabire Victoire , noneho atangiye ijambo nako uburozi bwe, yabanje guhagurutsa Nyina wa Ingabire Therese Dusabe nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside muri Gacaca, amubwira ko yabyaye intwari, nuko ahabwa amashyi menshi.
Therese Dusabe akaba na Nyina wa Ingabire, yari umukuru w’ikigo nderabuzima cya Butamwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mucyahoze ari Komine Butamwa akaba yari afitanye ubucuti n’abayobozi biyo Komini. Therese Dusabe kandi yicishije Abagore b’Abatutsikazi bari ku kigo nderabuzima aho bapfomojwe inda zabo. Inkiko gacaca zamukatiye gufungwa burundu akaba aricyo gihano gikuru adahari kuko yibera mu Buholandi
Ibaruwa ya Diyane Rwigara yaje ikurikiye ibyari bimaze iminsi bivugwa na Ingabire Victoire, nawe yiha kuvugira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Ahari kuko atumvikanye cyane, Diyane Rwigara yakomeje ubutumwa bwa Ingabire ngo kuko abuvuze bwakumvikana kubera uwo ariwe.
Diane Rwigara icyambere ntazi ubukana n’ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ntiyari mu gihugu n’igihe Abatutsi bakandamizwaga imyaka myinshi we n’umuryango we bariho neza kuko bari ku ibere kubera gusangira ubucuruzi na Habyarimana n’Ingabo ze. Ariko niyo waba wararokotse Jenoside, ntabwo wabyitwaza ngo uyipfobye cyangwa uyihakane: Ibi Kizito Mihigo arabizi neza kuko yabikoze akanabisabira imbabazi, icyo cyaha kandi kiri muri 16 biregwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara kandi nawe yaracyemeye.
Abantu bibuka uburyo nyina wa Diyane Rwigara, yatutse inzego z’umutekano ngo ni interahamwe zo ku rwego rwo hejuru. Yaba Diane Rwigara, Nyina umubyara, Jonathan Musoneza, Callixte Nshimiyimana……kwitwaza ko wahakana Jenoside cyangwa ukayipfobya wihishe inyuma ya Politiki cyangwa wiyita ko warokotse bagomba kumenya ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Bagomba kumenya gutandukanya ibintu bibiri. Hari Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ari icyaha cyakorewe inyoko muntu ndetse na Politiki. Bashobora gukora Politiki batitwaje Jenoside cyangwa abayirokotse. Naho gushaka gutandukanya FPR n’abayirokotse ni ugutandukanya umwana na Nyina kuko abarokotse bariho kubera FPR Inkotanyi yabarokoye ikaba ikomeje kwita ku mibereho yabo imyaka 25 irashize. Bagomba kwibuka ko utanga ubuhamya wese asoza agira ati, bagiye kuntema nuko inkotanyi ziraza, bagiye kunshyira mu musarani nuko inkotanyi ziraza……………
Innocent
Ikibazo nuko amategeko atubahirizwa kimwe kuri bose kuko uyu mukobwa iyo agumishwa muri gereza akarangiza igihano cye ntabwo aba ari mu kwaha kw’abaduhekuye. I byo akora byo kwitandukanya n’abarokotse jenoside akabagambanira abyita politike bizamushagisha nabi.Ese ye muri za nama Ingabire yavuzwemo gukoresha mu burasirazuba yumvishe hari umututsi yifuza ( Nubwo Leta yunze abanyarwanda batakirebera muri izo ngirwa moko) Gukorana nawe.Kandi kuri Ingabire ndakekako iyo avuga abatutsi aba ahereye no kubarokotse Jenoside hanyuma uwo mwana w’umukobwa akumvako kose we urwo rwango Rwa Ingabire rutamureba? Akwiye gusuzumwa mu mutwe.