• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Ubwanditsi 14 Aug 2019 Mu Rwanda, POLITIKI

Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ari mu bajyanye ikirego ku biro by’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bagiye kurega Leta ya Uganda ko yabakoreye iyicarubozo ikanabambura imitungo.

Kuva mu mwaka ushize wa 2018, Abanyarwanda babaga muri Uganda cyangwa bahatembereraga, bagaruka mu Rwanda bavuga ko Leta y’icyo gihugu ikoresha Urwego rw’ubutasi rwayo (CMI) mu kubafata nabi, kubafunga, kubakorera iyicarubozo no kubambura ibyabo n’ababo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, ubwo bari bamaze gutanga ikirego ku biro by’Urukiko rwa EAC biri i Kigali, Pasiteri Singirankabo yabwiye itangazamakuru ko bareze Uganda guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Agira ati “Uganda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa EAC ariko baradufashe (nkanjye wari umaze imyaka 13 muri icyo gihugu), badupfutse ibitambaro mu maso, batujyana kudufungira muri CMI iminsi 21”

Ati “Twarakubiswe inkoni z’ubwoko bwose ndetse jye bampinduye ikimuga, nyuma yaho badushyize mu modoka baratuzana ngo ’dore ngikiriya igihugu cyanyu’, twababajije iby’imiryango yacu n’imitungo dusizeyo batubwira nabi cyane”.

“Baratubwiye ngo “niba ari abagore musize hano muzagende iwanyu mushake abandi mubabyareho abana, nimutuvire mu gihugu”.

Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y
Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y’amapaji arindwi

Ku bw’amahirwe ngo ambasade y’u Rwanda muri Uganda yafashije iyo miryango yabo gutahuka, ariko ikibazo bafite ngo ni abandi Banyarwanda bagitoterezwayo ndetse n’imitungo yabo bataramenya aho bizaherera.

Rev Pasiteri Singirankabo avuga ko uretse amasambu, amatungo n’inzu bataramenya agaciro kabyo, ibikoresho by’itorero hamwe n’iby’umuryango ufasha impfubyi yari yarashinze birimo imodoka n’imashini, ngo birengeje agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari(ni ukuvuga asaga miliyoni 90 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Avuga ko ibyo CMI yamushinjaga byo kuba intasi y’u Rwanda, ngo yabihakanye avuga ko atigeze aba na ’Local defense’.

Umusaza witwa Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yafashwe agiye muri Uganda gusura umuvandimwe we akamara ukwezi kurenga muri gereza.

Ati “Byarambabaje cyane kubona mu gihugu cy’inshuti banyita ibandi, dusaba ko Abanyarwanda bagenzi bacu bariyo barenganurwa bakarekurwa”.

UMunyamategeko Emmanuel Butera ni we wiyemeje kunganira aba Banyarwanda barega Leta ya Uganda mu rukiko rwa EAC, ariko yirinze kugira icyo avuga mu itangazamakuru.

N’ubwo ari abantu icyenda batanze ikirego, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abaturage barwo babarirwa mu bihumbi baje bavuga ko bahohoterewe mu gihugu cya Uganda.

2019-08-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga
Mu Rwanda

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza
IMIKINO

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Ubwanditsi 10 May 2018
Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC
Amakuru

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Ubwanditsi 07 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru