• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Editorial 02 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu nyandiko iri mu kinyamakuru The East African kiri ku isoko, ifite umutwe igira uti, ” kumvikana guke birabangamira ubucuruzi buciriritse bwambikiranya  umupaka”, ariko ntisobanurire abasomyi bayo ku birebana n’ikibazo, hashingiwe ku isesengura rigaragarira  ku imibare.

Uwanditse iyo nkuru-Kandi ko nicyo Kinyamakuru cyandikirwa mu icapiro rya Daily Monitor, ikinyamakuru cyiva inda imwe na Monitor- Gipapira ibintu byinshi gishingiye ku byo  cyita ingirwamibare ngo iba yatanzwe na Banki Nkuru y’uRwanda, ariko imwe mu mibare yagaragaje ntaho igaragara muri raporo za Banki Nkuru y’uRwanda BNR.

Ibiri muri iyo nyandiko, n’imibare igaragazwa mo, bihabanye kure nibya politike y’amafaranga ya Banki Nkuru y’uRwanda , hamwe na raporo igaragaza uko ifaranga rihagaze yo mu kwezi kwa Kanama 2019.  Iyi mibare kandi yagaragajwe n’uyu wanditse iyi nkuru, ntaho ihuriye na gato na raporo y’igihembwe y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyo mu kwezi kwa Kamena 2019. ugereranije

Ikinyamakuru The East African gipapira ko ngo ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga byagabanutseho 40%.  Kandi nyamara Banki Nkuru y’uRwanda igaragaza neza ko habayeho inyongera ingana na 18%, ku bicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2019, ugereranije n’igice cya mbere cy’umwaka wa 2018.

Gupapira kw’iki kinyamakuru kuvuga mu buryo bw’ibinyoma  kw’igabanuka ry’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, ngo kirihuza n’imibanire mibi hagati y’uRwanda na Uganda.

Ikindi kandi, nuko icyo kinyamakuru cyanditse ko ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 7.5% mu nyandiko yacyo isoza iyo nkuru-ibi bikaba byarabaye bituma iyo nkuru ayiha undi mutwe wakabaye ugira uti, ” Rwanda finds new export marekets” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo, ” uRwanda rwabonye  isoko rishyashya ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.”

Mu by’ukuri ingaruka ku bukungu zishingiye ku bwumvikane buke ntizakabaye zituma ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongera. Ikindi giteye ubwoba nkuko uwanditse iyi nkuru yibanda ku mpagarara hagati ya Uganda n’uRwanda nka nyirabayazana w’igabanuka ry’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, agaragazamo n’igihugu cy’uBurundi.

Nkuko Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare  kibigaragaza, mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wihariye 16% by’ibicuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga, ni ngombwa ko umusomyi amenya ko uBurundi bufite mo  0,88% mu byo uRwanda rutumiza mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Muri 2019, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  wihariye 19,63% by’icuruzwa uRwanda rutumiza mu mahanga mu gihembwe cya mbere, Sudani y’Amajyepfo ikaba iza ku isonga mu masoko y’ibyo uRwanda rugurisha mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho rwohereza yo ibingana na 34,11%. Uru ni rumwe mu ngero rugaragaza igoreka ry’ iki Kinyamakuru , hagati y’iyi nkuru n’ukuri.

Birazwi ko Banki Nkuru ya Uganda irimo kubogoza, kubera ingaruka ku bukungu, zishingiye ku bwumvikane buke hagati ya Uganda n’uRwanda-biterwa na politike ya Yoweri Museveni  yo kwibasira Kigali.

Rwanda yari igihugu cya gatatu mu kugura ibicuruzwa bya Uganda, mu gihe cy’imyaka myinshi Mu by’ukuri, uRwanda ni isoko rikomeye rya Uganda kurusha ndetse  n’uBushinwa!

Nkuko  Banki Nkuru ya Uganda ibigaragaza, u Rwanda ruhagarariye ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda bingana n’agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amadolari ya Amerika, na za serivise ku mwaka.

Iri soko ryarononwe, mu gihe Perezida Museveni yatangiraga politike yo kwibasira uRwanda, mur’ibi hakabamo no kugirira nabi abanyarwanda basanzwe  bakorerayo ubucuruzi, kubafunga bidakurikije amategeko, kubakorera iyicarubozo, no kubafunga babatwerera ibyaha batigeze bakora.

Ibyo bikaba byaratumye muri uyu mwaka mu ntangiriro za Werurwe Kigali iburira abaturage bayo kutajya bambuka ngo bajye Uganda.

Ikindi kandi n’uko imodoka nini za Uganda zahagaritswe kujya zikoresha umupaka wa Gatuna ziza mu Rwanda, kuberako hari ibikorwa byo kwihutisha iyubakwa ry’umupaka.

Banki Nkuru ya Uganda igaragaza ko Uganda yahombye akabakaba miliyoni 11 z’amadolari buri kwezi kubera iki  kibazo.

Ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru  kibanda ku ifungwa ry’umupaka, kandi mu by’ukuri ibyo ntaho bihuriye nicyo  kibazo. ” Kubera ko ubucuruzi bushingira ku bantu, kubahiriza umutekano w’abacuruzi byakabaye aribyo biza ku isonga” nkuko umusesenguzi mu by’ucuruzi uri Kigali abibona.

Politike y’akagenderere igamije kwibasira igihugu cy’igituranyi ntakabuza igira ingaruka ku bucuruzi.

2019-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020
U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

Editorial 05 Feb 2018
Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Editorial 08 Aug 2019
Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Editorial 26 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame
Amakuru

PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

Editorial 03 Jun 2017
Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon
POLITIKI

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Editorial 30 Aug 2016
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru