• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye
Imodoka yasutse amazi akonje kandi arimo urusenda afite ingufu kuri Besiggye nuko yikubita ku modoka

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’umutwe wa Politiki “People Power”, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome bw’indengakamere byakorewe Kizza Besigye wahoze ayobora ishyaka FDC bikozwe na Polisi ya Uganda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2019.  Besigye wiyamamarije kuyobora Uganda inshuro enye, yari yateguye inama yari kubera kuri Mandela  Stadium Namboole kuri uyu wa mbere. Gusa ubwo yari munzira yaje gutangirwa na Polisi ya Uganda imumenaho amazi arimo urusenda bakoresheje imodoka zabugenewe nuko yikubita ku modoka ye.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yagize ati “namaganye nivuye inyuma ubugome bwa Polisi ya Uganda. Ntabwo tuzemera ko abanyapolitiki dukomeza gufatwa gutya n’ubutegetsi bwa Museveni, uyu muco wo kudahana ugomba gucika”  Ibi byabaye mu gihe ishyaka FDC ryari ryateguye inama y’iminsi ibiri ku buryo bakwitegura neza amatora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Ubuyobozi bwa FDC bwari bwabimenyesheje ababishinzwe ko bazakora inama ndetse bishyura amafaranga ya parking hanze ya stade, nkuko byatangajwe na Ingrid Turinawe ushinzwe ubukangurambaga muri FDC.

Besigye yafunzwe hamwe n’abandi bayobozi bo muri FDC. Polisi yabanje imena ikirahuri cy’imodoka ye mbere yo kumusukaho amazi menshi arimo urusenda mbere yuko afatwa. Yafungiwe  kuri Station ya Naggalama mbere yuko arekurwa saa yine z’ijoro.

Kuva FDC yihuza na People Power, byateye ubwoba NRM ya Museveni ikaba ibangamira ibikorwa byose bihuza abayobozi bayo mashyaka cyane cyane ko agizwe n’urubyiruko rwiyemeje kwitabira amatora ku buryo budasanzwe. Ibi ntibyigeze bibaho muri Uganda kuko nubundi bavugaga ko watora utatora,Museveni agomba kuyobora. Ubu urubyiruko rwavutse Museveni ari Perezida rurashaka impinduka cyane cyane bihereye ku ihinduka ry’ubutegetsi. Ibi Museveni ntabikozwa kuko akomeje kugaragaza inyota y’ubutegetsi nubwo intege z’umubiri zigenda zanga. Mu nama yabaye mu minsi ishize yabereye Sochi ihuza u Burusiya na Afurika, Museveni yagaragaye asinziriye bityo abaturage ba Uganda bagaragaza ko batishimiye imyifatire y’umuyobozi wabo mu ruhando mpuzamahanga.

2019-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Ubwanditsi 06 Jan 2020
Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
IMIKINO

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Ubwanditsi 11 Feb 2017
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”
INKURU NYAMUKURU

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?
Amakuru

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru