• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye
Imodoka yasutse amazi akonje kandi arimo urusenda afite ingufu kuri Besiggye nuko yikubita ku modoka

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Editorial 05 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’umutwe wa Politiki “People Power”, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome bw’indengakamere byakorewe Kizza Besigye wahoze ayobora ishyaka FDC bikozwe na Polisi ya Uganda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2019.  Besigye wiyamamarije kuyobora Uganda inshuro enye, yari yateguye inama yari kubera kuri Mandela  Stadium Namboole kuri uyu wa mbere. Gusa ubwo yari munzira yaje gutangirwa na Polisi ya Uganda imumenaho amazi arimo urusenda bakoresheje imodoka zabugenewe nuko yikubita ku modoka ye.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yagize ati “namaganye nivuye inyuma ubugome bwa Polisi ya Uganda. Ntabwo tuzemera ko abanyapolitiki dukomeza gufatwa gutya n’ubutegetsi bwa Museveni, uyu muco wo kudahana ugomba gucika”  Ibi byabaye mu gihe ishyaka FDC ryari ryateguye inama y’iminsi ibiri ku buryo bakwitegura neza amatora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Ubuyobozi bwa FDC bwari bwabimenyesheje ababishinzwe ko bazakora inama ndetse bishyura amafaranga ya parking hanze ya stade, nkuko byatangajwe na Ingrid Turinawe ushinzwe ubukangurambaga muri FDC.

Besigye yafunzwe hamwe n’abandi bayobozi bo muri FDC. Polisi yabanje imena ikirahuri cy’imodoka ye mbere yo kumusukaho amazi menshi arimo urusenda mbere yuko afatwa. Yafungiwe  kuri Station ya Naggalama mbere yuko arekurwa saa yine z’ijoro.

Kuva FDC yihuza na People Power, byateye ubwoba NRM ya Museveni ikaba ibangamira ibikorwa byose bihuza abayobozi bayo mashyaka cyane cyane ko agizwe n’urubyiruko rwiyemeje kwitabira amatora ku buryo budasanzwe. Ibi ntibyigeze bibaho muri Uganda kuko nubundi bavugaga ko watora utatora,Museveni agomba kuyobora. Ubu urubyiruko rwavutse Museveni ari Perezida rurashaka impinduka cyane cyane bihereye ku ihinduka ry’ubutegetsi. Ibi Museveni ntabikozwa kuko akomeje kugaragaza inyota y’ubutegetsi nubwo intege z’umubiri zigenda zanga. Mu nama yabaye mu minsi ishize yabereye Sochi ihuza u Burusiya na Afurika, Museveni yagaragaye asinziriye bityo abaturage ba Uganda bagaragaza ko batishimiye imyifatire y’umuyobozi wabo mu ruhando mpuzamahanga.

2019-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Editorial 25 Nov 2020
Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Editorial 08 Apr 2024
“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Editorial 01 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame
UBUKERARUGENDO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Editorial 27 Feb 2019
AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside
Mu Mahanga

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Editorial 10 Jul 2016
Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo
POLITIKI

Muri NASA hari abifuza yuko Kenya yakongera gutinza  EALA gutangira imirimo yayo

Editorial 07 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru