• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Editorial 04 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko kimaze guhashya imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko imitwe irimo FDLR na CNRD yose igizwe n’abanyarwanda.

Umuvugizi w’ibikorwa byo kurwanya iyo mitwe byiswe Soloka 2, Capt Njike Kaiko yatangaje ko hishwe inyeshyamba nyinshi izisigaye zihungira muri Pariki Nkuru ya Kahuzi Biega.

Yavuze ko bagerageje gushaka uburyo ibyo bitero bigabwa hatabayeho kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyo pariki.

Yagize ati “Imirwano irimo intwaro ziremereye imaze iminsi ibiri hafi ya pariki. Inyeshyamba zize amayeri yo gushyira imbere abagore bazo n’abana nk’imitego.”

Yavuze ko nibura inyeshyamba 30 zafashwe ari nzima.

Umuyobozi w’agace ka Kalehe, Dédé Mwamba, yavuze ko izo nyeshyamba kuri uyu wa 3 Ukuboza zashatse kugaba igitero ku kigo cya gisirikare mu gace ka Bitale, zikaneshwa zigasubira inyuma.

Yavuze ko ibiri gukorwa n’ingabo za Congo bifite akamaro cyane cyane mu baturage batuye mu bice byitaruye ibindi, nkuko Radiookapi yabitangaje.

Ibi bitero bimaze iminsi ingabo za Congo zihiga imitwe iteza umutekano muke mu Burasirazuba wa Congo bimaze guhitana benshi mu bayoboraga iyo mitwe. Urugero ni Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa wishwe mu ntangiriro z’Ugushyingo wari mu buyobozi bw’umutwe RUD Urunana.

Hari kandi Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo za FDLR wishwe muri Nzeri uyu mwaka, umwe mu barwanyi akaba n’Umuyobozi mu mutwe wa FLN witwa Gen Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa n’abandi batandukanye.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uvugwaho guhungabanya umutekano muri Congo, mu bikorwa byo kwica abasivili, gusahura ibyabo n’ibindi.

CNRD nawo ni undi mutwe wiyomoye kuri FDLR yose igamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

2019-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Editorial 30 Mar 2021
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 31 May 2018
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021
Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Editorial 18 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Editorial 12 Jan 2020
Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC
Amakuru

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Editorial 28 May 2021
Burundi: Leta yatanze isoko kuri  kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Editorial 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru