• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Igipolisi cy’u Burundi kishe umunyagihugu Albert Niyondiko kimutemaguje umupanga

Ubwanditsi 17 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iryo bara ryaguye mu gitondo cyo kuwa 9 Werurwe 2020. Mu rukerere, mu gihe cy’isaha cumi n’imwe za mugitondo, igico cy’abapolisi bari bazengurutse urugo rw’uwitwa Niyongabo ruri ku musozi wa Gakaranka muri komine Mugamba mu ntara ya Bururi.

Urwo rugo rubamo cyane cyane inka za Niyongabo kuko we aba mu Nyagasasa. Kuri urwo rugo niho kandi Albert Niyondiko yari yaraye iryo joro ari kumwe n’uwitwa Gatoto, umukozi wa Niyongabo. Kuba igipolisi cyari kizi neza aho Niyondiko yaraye, byerekana ko yari yakurikiranywe rwose umusi wa mbere y’uko afatwa kugeza igihe ba maneko bamenya  iyo yagiye kurara.

Mugitondo, abo bapolisi bahise  bategeka abari munzu bose ko basohoka, bumva ntawuvuga. Hahise akanya barasa amasasu atatu ku muryango,  kubera ubwoba, Gatoto arafungura arasohoka, bahita bamufata baramuboha. Albert Niyondiko we yanze gusohoka. Niho umwe mu bapolisi yafata ikemezo cyo kwinjira munzu ku ngufu. Ibyakurikiye bivugwa  muburyo butandukanye. Bamwe mu bapolisi bavuga ko Niyondiko yaba yagerageje kurwanya polisi akoresheje umupanga yari afite, abari hafi ye bo bavuga ko  Niyondiko yagerageje guhunga ahita yicwa. Icyo bose bahurizako n’ukuntu yishwe. Albert Niyondiko yapfuye kugera hanze, umupolisi ahita amurasa urusasu mu mpyiko, Niyondiko yikubita hasi ariko ntiyari apfa. Muri ako kanya abapolisi bahita baza kumusonga bamutemaguje umupanga wiwe.

Mugihe byari bimeze gutyo, abapolisi bahise babwira abaturage ko Niyondiko yabatorotse ariko ko bashoboye gusigarana umupanga wiwe. Abaturage bategetswe guterura umurabo wa Niyondiko Albert, bawuzamukana ku rugo iwe ruri kur’uwo musozi  wa Gakaranka, bagahita bawuhamba vuba vuba. Uko byategetswe niko byagenze : Albert Niyondiko yahambwe hafi y’irembo ry’urugo rwe, ahambwa umuryango we ntanumwe uhari. Uretse ba bapolisi, ibyo bikorwa byahagarikiwe n’intumwa ebyiri za Burugumesitiri wa komini.

Inyuma yo gushyingura umurambo wa Albert Niyondiko, polisi yatangiye gusaka ingo zimwe na zimwe, harimo n’urwa Gatoto, gifata abantu bake barimo Niyongabo, ariwe wari mu rugo kwa Niyondiko yicirwa aho.

Albert Niyondiko yazize iki ?

Mu mwaka wa 2015, Niyondiko ari mu bamaganye ukwiyamiriza  manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, nyuma aza gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, inzego za maneko ziramushaka ziramubura zakomeje kumugendaho ziza kumenya aho aherereye nyuma aza kwicwa. Albert Niyondiko yari mu nama y’ishyirahamwe ry’iterambere ku musozi aho yari atuye.  Mu gihe cy’iyo nama haravugwa abasore babiri baje kureba abayirimo, bigashoboka ko zari  intasi za polisi za mukurikiranaga. Bishoboka kandi ko hari abagumye bamucunze kugirango barebe aho ajya kurara  kuko si kenshi yararaga mu rugo iwe. Albert Niyondiko, naho yakoraga imirimo ye yaburi munsi yari abizi ko azicwa. Ikibabaje n’uko polisi yahisemo kumwica imutemaguye aho kumuha  umwanya wo kwisobanura kubyo ashinjwa.

Ikibabaje kurutaho n’ukuntu yashyinguwe iwe kandi umuryango we ugahezwa nuhakandagire kugirango uhahamuke kurushaho.

Albert Niyondiko yavukiye ku musozi  wa Gakaranka muri komine Mugamba mu 1986. Yize amashuri yiwe kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri mato.  Ntiyigeze yinjira igisirikare cy’Uburundi. Yakora akazi k’ubuhinzi n’ubworozi. Yari yubatse, apfuye asize abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Mu bya politike, Albert Niyondiko yari mu ishyaka rya MSD.

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego  rwo kwikiza  Perezida Nkurunziza

Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego rwo kwikiza Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 10 May 2018
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 28 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.
Amakuru

Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE.

Ubwanditsi 23 Nov 2020
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro
Amakuru

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Ubwanditsi 01 Jul 2021
Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga
Mu Mahanga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru