• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Editorial 26 Mar 2020 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ku ngamba igihugu cyashyizeho zigamije guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus itera COVID-19.

Kuva mu minsi 12 ishize ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga bwa mbere mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, abarwayi 40 bamaze kuboneka ku butaka bwarwo.

Izamuka ry’ubwandu bushya bw’abafite Coronavirus ryatumye hakazwa ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ryayo.

Kuri ubu hashize iminsi ine, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, asohoye amabwiriza avuga ko kuva ku wa 21 Werurwe 2020 ingendo zitari ngombwa zihagaritswe, abantu babujijwe kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa, uretse abatanga n’abashaka serivisi z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha, iza banki n’izindi.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 25 Werurwe 2020 yavuze ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho.

Yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ku byiza by’ingamba z’ubuzima zo ku rwego rw’igihugu n’ubufatanye bw’Isi yose mu kurandura icyorezo cya Coronavirus n’intambwe z’ingenzi zikeneye gufatwa mu guhangana n’ingaruka zacyo zikomeje kwiyongera.’’

Yakomeje avuga ati “Namushimiye umurava we n’ubufasha bwa Canada ndetse n’umusanzu we mu guhuriza hamwe ingamba z’umuryango wa G20 mu gushaka ubushobozi buhagije bwo gushyigikira ibyemezo byafashwe na Afurika.’’

Perezida Kagame yashimangiye ko icyorezo cya COVID-19 kizarangira mu gihe ‘twese dukoreye hamwe.’

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga ibihumbi 445, abarenga ibihumbi 19 bahitanywe na cyo mu gihe 112,037 bagikize.

Iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu n’uduce 190 bingana na ¾ by’ibihugu n’uduce 240 tugize Isi.

Ingaruka za COVID-19 ntizagumye mu rwego rw’ubuzima gusa kuko yanahungabanyije isoko ry’imari n’imigabane ry’ibihugu byinshi ku buryo ubukungu bw’Isi bushobora kugwa bidasanzwe.

Biteganyijwe ko ibihugu bihuriye muri G20 bizakora inama idasanzwe mu cyumweru gitaha iziga ku buryo hagabanywa ikwirakwira rya COVID-19 ariko hanarebwa ingaruka ifite ku bukungu muri rusange.

Ku wa Gatatu, u Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye mu mwaka ushize hagaragaye umurwayi umwe mu gihe ibindi bice by’Isi bikomeje guhangana n’ubwiyongere bw’abandura n’umubare w’abitaba Imana.

Biteganyijwe ko muri iyo nama ya G20, u Bushinwa buzahabwa umwanya wo gusangiza ibindi bihugu uko bwashoboye guhangana na COVID-19 no kubisangiza ubunararibonye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi b’ibihugu bigize G7, biyemeje ‘gukora ibishoboka byose’ ngo bihangane na virus no gufasha ubukungu bw’Isi.

Canada iri mu bihugu bikomeye bitarimo abarwayi benshi ba COVID-19, kuri ubu hamaze kuboneka abarwayi ba Coronavirus 1,959; abagera kuri 833 bari gukurikiranirwa hafi mu gihe 27 bitabye Imana.

Src: IGIHE

2020-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Editorial 24 Jan 2020
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Editorial 06 Feb 2024
Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Editorial 16 Nov 2017
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?
INKURU NYAMUKURU

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Editorial 06 Jun 2018
Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye
Mu Rwanda

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Editorial 31 May 2018
Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000
Mu Rwanda

Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000

Editorial 12 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru