• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare
Ibumoso, Col Éric Emeraux ukuriye itsinda ryakurikiranye rikanafata Kabuga, iburyo n'inyubako irimo apartment Kabuga yafatiwemo yakodeshwaga n'umuhungu we

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Editorial 21 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yuko Kabuga Felesiyani, umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari afite n’ijambo rikuru haba ku ngabo ndetse no ku nterahamwe mu gihe cya Jenoside afatiwe n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 16 Gicurasi 2020, abitwa ko barwanya u Rwanda bose babuze ayo bacira nayo bamira, bamera nk’ibisusa bikubiswe n’umwuka ushyushye bararuca bararumira. Nyuma y’iminsi mike afashwe, rwa rubyiruko rwakurikiye mu ngengabitekerezo harimo n’abana bwite bwa Kabuga bashatse kugaragaza ko Kabuga Felesiyani atafashwe n’inzego z’umutekano ahubwo ko ariwe wabishyikirije, bitandakanye n’ukuri kwibyabaye.

Nyuma y’imyaka 23 yihishahisha ubutabera Kabuga Felesiyani byagaragaye ko yabaye mu gihugu cya Kenya kandi ko yahavuye akajya mu bihugu by’iburayi anyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Urwego rushinzwe gukurikirana imanza zasizwe n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwafunze imiryango muri 2015, rwasubukuye ku buryo bwimitse idosiye ya Kabuga muri Nyakanga 2019.

Urukiko rw’Arusha rushyirwaho, hanashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari barahungiye hirya no hino ku isi; iri shami rizwi nka “Tracking Unit” Umushinjacyaha mukuru umwaka ushize yitabaje inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha bya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere zo mu bihugu by’u Bubiligi n’u Bwongereza ahabarizwa abana ba Kabuga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, abagenzacyaha batandukanye bo mu Bufaransa u Bubiligi n’u Bwongereza bakuriwe na Serge Brammertz bakurikiye amakuru bari bafite baza guhuriza ko Kabuga yaba ari hafi ya Paris mu Bufaransa. Kugirango hamenyekane neze neza ahariho, abagenzacyaha bo mu Bwongereza babwiye bagenzi babo bakorana ku idosiye ya Kabuga ko umwe mu bakobwa ba Kabuga utuye mu Bwongereza akunda gufata Gari ya Moshi yihuta yitwa Eurostar yerekeza mu Bufaransa. Naho abagenzacyaha bo mu Bufaransa babona ko undi mukobwa we akunda kuva mu Bubiligi yerekeje mu Bufaransa, bituma bibaza niba Kabuga yaba aherereye mu Bufaransa.

Mu kwezi kwa kabiri, abagenzacyaha ba “Tracking Unit” nibwo biyemeje gukurikira ibyo bimenyetso uko ari bibiri mu nama yabahuje I Paris mu Bufaransa. Mu bintu byambere bakoze harimo gukurikirana Telephone  z’abana ba Kabuga bagasanga ko hari ahantu hamwe hitwa Asnieres numero zigaragaza ko zihurira; aha barebye mu minsi isaga 300 ijya kungana n’umwaka. Nyuma amakuru yagaragaje ko aho hantu hakodeshwa n’umwe mu bahungu ba Kabuga.

Gahunda ya Guma Murugo mu gihugu cyo mu Bufaransa yafashije abagenzacyaha kuko guhera tariki ya 17 Werurwe bamaze kumenya aho inzu iherereye byabafishije kuko Kabuga atari guhindura ngo yimuke aho atuye. Byatumye kandi dosiye ya Kabuga ariyo bibandaho birambuye izindi barazihorera; mugihe amakuru yari amaze kuzura hafi 100% ko Kabuga aherereye aho bakeka, byari igihe igihugu cy’u Bufaransa cyari cyemereye abaturage bacyo gusohoka, maze amasaha y’igicuku ya tariki 16 Gicurasi abagenzacyah binjira munzu bakekaga ko ari iya Kabuga nuko bamusangamo n’umuhungu we Donatien Nshimiyimana.  Bakinjira mu muryango bakubitanye n’umusaza ucitse intege aho yafatanywe n’ibyangombwa by’ibihimbano bigera kuri 28, aho banamusanganye na Pasiporo y’igihugu cy’Afurika batatangaje.

Ibi rero bigaragaza ko ibyo bavuga ko yitanze ari ibitabapfu.

2020-05-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Editorial 13 Sep 2019
Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Editorial 17 Apr 2018
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we
ITOHOZA

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Editorial 27 Jun 2017
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Editorial 17 Jun 2019
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO
Amakuru

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru