• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare
Ibumoso, Col Éric Emeraux ukuriye itsinda ryakurikiranye rikanafata Kabuga, iburyo n'inyubako irimo apartment Kabuga yafatiwemo yakodeshwaga n'umuhungu we

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yuko Kabuga Felesiyani, umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari afite n’ijambo rikuru haba ku ngabo ndetse no ku nterahamwe mu gihe cya Jenoside afatiwe n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 16 Gicurasi 2020, abitwa ko barwanya u Rwanda bose babuze ayo bacira nayo bamira, bamera nk’ibisusa bikubiswe n’umwuka ushyushye bararuca bararumira. Nyuma y’iminsi mike afashwe, rwa rubyiruko rwakurikiye mu ngengabitekerezo harimo n’abana bwite bwa Kabuga bashatse kugaragaza ko Kabuga Felesiyani atafashwe n’inzego z’umutekano ahubwo ko ariwe wabishyikirije, bitandakanye n’ukuri kwibyabaye.

Nyuma y’imyaka 23 yihishahisha ubutabera Kabuga Felesiyani byagaragaye ko yabaye mu gihugu cya Kenya kandi ko yahavuye akajya mu bihugu by’iburayi anyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Urwego rushinzwe gukurikirana imanza zasizwe n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwafunze imiryango muri 2015, rwasubukuye ku buryo bwimitse idosiye ya Kabuga muri Nyakanga 2019.

Urukiko rw’Arusha rushyirwaho, hanashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari barahungiye hirya no hino ku isi; iri shami rizwi nka “Tracking Unit” Umushinjacyaha mukuru umwaka ushize yitabaje inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha bya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere zo mu bihugu by’u Bubiligi n’u Bwongereza ahabarizwa abana ba Kabuga.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, abagenzacyaha batandukanye bo mu Bufaransa u Bubiligi n’u Bwongereza bakuriwe na Serge Brammertz bakurikiye amakuru bari bafite baza guhuriza ko Kabuga yaba ari hafi ya Paris mu Bufaransa. Kugirango hamenyekane neze neza ahariho, abagenzacyaha bo mu Bwongereza babwiye bagenzi babo bakorana ku idosiye ya Kabuga ko umwe mu bakobwa ba Kabuga utuye mu Bwongereza akunda gufata Gari ya Moshi yihuta yitwa Eurostar yerekeza mu Bufaransa. Naho abagenzacyaha bo mu Bufaransa babona ko undi mukobwa we akunda kuva mu Bubiligi yerekeje mu Bufaransa, bituma bibaza niba Kabuga yaba aherereye mu Bufaransa.

Mu kwezi kwa kabiri, abagenzacyaha ba “Tracking Unit” nibwo biyemeje gukurikira ibyo bimenyetso uko ari bibiri mu nama yabahuje I Paris mu Bufaransa. Mu bintu byambere bakoze harimo gukurikirana Telephone  z’abana ba Kabuga bagasanga ko hari ahantu hamwe hitwa Asnieres numero zigaragaza ko zihurira; aha barebye mu minsi isaga 300 ijya kungana n’umwaka. Nyuma amakuru yagaragaje ko aho hantu hakodeshwa n’umwe mu bahungu ba Kabuga.

Gahunda ya Guma Murugo mu gihugu cyo mu Bufaransa yafashije abagenzacyaha kuko guhera tariki ya 17 Werurwe bamaze kumenya aho inzu iherereye byabafishije kuko Kabuga atari guhindura ngo yimuke aho atuye. Byatumye kandi dosiye ya Kabuga ariyo bibandaho birambuye izindi barazihorera; mugihe amakuru yari amaze kuzura hafi 100% ko Kabuga aherereye aho bakeka, byari igihe igihugu cy’u Bufaransa cyari cyemereye abaturage bacyo gusohoka, maze amasaha y’igicuku ya tariki 16 Gicurasi abagenzacyah binjira munzu bakekaga ko ari iya Kabuga nuko bamusangamo n’umuhungu we Donatien Nshimiyimana.  Bakinjira mu muryango bakubitanye n’umusaza ucitse intege aho yafatanywe n’ibyangombwa by’ibihimbano bigera kuri 28, aho banamusanganye na Pasiporo y’igihugu cy’Afurika batatangaje.

Ibi rero bigaragaza ko ibyo bavuga ko yitanze ari ibitabapfu.

2020-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Ubwanditsi 28 Jun 2019
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Ubwanditsi 09 Dec 2023
Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Ubwanditsi 09 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda
POLITIKI

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10
Amakuru

Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru