• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Editorial 18 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2020, Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umukandida ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’ubumwe bw’igihugu (NUP), Robert Kyagulanyi mu karere ka Luuka nyuma yuko bivugwa ko yanze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yatanzwe na Leta binyuze muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora.

Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku izina rya rya Bobi Wine, ni umunyapolitiki wo muri Uganda, umuririmbyi, umukinnyi, n’umucuruzi. Kuva ku ya 11 Nyakanga 2017, akaba ari umudepite uhagarariye intara ya Kyadondo y’Iburasirazuba mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

Polisi yo muri Uganda yashyize amananiza kuri Kyagulanyi n’abamushyigikiye bababuza gukora ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kwigaragambya. Igihe Bobi Wine yafatwaga, bamwe mu baturage batewemo ibyuka bihumanya kandi biryana mu maso hakaba hari n’umubare utari muto wahakomerekeye cyane muri uwo muvundo. Abashinzwe umutekano babwiye ibinyamakuru bikorera muri Uganda ko basabwe guhagarika imyigaragambyo nyuma yuko abayobozi ba NUP batemeranije na Polisi ku kibazo cy’aho gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’ubwinshi bw’abantu.

Bamwe mu bagize itsinda rya Hon. Kyagulanyi baza imbere mu gushyigikira bakomeretse ubwo Polisi yababuzaga imyigaragambyo. Mu bakomeretse harimo Ashraf Kasirye,ushinzwe itangazamakuru na Edward Rodgers Sebuufu ndetse na Eddie Mutwe umwe mu bamurindaga, wagerageje kubuza ifatwa ry’umukandida ku mwanya wa Perezida.

Komisiyo y’amatora y’igihugu yabujije imyigaragambyo maze Polisi ishinja itsinda ry’iyamamaza rya Kyagulanyi kutubahiriza aya mabwiriza bakavuga byanze bikunze bazabiryozwa n’ubwo abaturage nabo bariye karungu bati turambiwe kuyoboreshwa inkoni nk’inka turishakira umukandida wacu nk’uko amavidewo agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Amabwiriza avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitagomba kurenza abantu 200 mu gihe iyo Perezida Museveni yiyamamaje barenga n’ibihumbi makumyabiri ariko ntibagire icyo babikoraho. Ndetse n’amatora mu nzego zibanze muri NRM, ishyaka rya Museveni, bagiye barenza uwo mubare.

Kasirye na Mutwe bajyanywe mu bitaro bya Luuka biri hafi kugira ngo bavurwe mu gihe abandi bakomeretse bajyanwe mu bitaro. Abakurikiranira hafi Politike ya Uganda nka Gashumba Frank baribaza amaherezo kuri ibi bikorerwa abayoboke ba Kyagulanyi ni nako hirya no hino muri Uganda nka Masaka ahazwi nko mu Nyendo batangije imyigaragambyo ikomeye baharanira irekurwa rya Kyagulanyi.

Reka dutege amaso iby’iyi demokarasi yo kwa Museveni

2020-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Editorial 23 Nov 2022
Perezida Kagame yasuye Tanzania

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Editorial 07 Mar 2019
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Editorial 18 Jan 2022
Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo
Mu Mahanga

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Editorial 28 Feb 2017
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze
UBUKUNGU

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017
APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland
IMIKINO

APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru