• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Editorial 25 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Umutangabuhamya w’Umunyamerika Dr Michel Martin wigisha ibijyanye no kwita ku baturage ni we mutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha wasobanuye uburyo yahuye na Rusesabagina ndetse n’uburyo bakoranye ari umukorerabushake muri Foundation ya Rusesabagina. Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation ifite icyicaro mu mujyi wa Chicago muri Leta yitwa Illinois. Yavuze ko hari byinshi yabwiwe ku Rwanda kugeza n’ubu afata nk’uburyo bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iteka byabaga bigizwe n’Imigambi yo gukomeza gahunda ya Jenoside basize batarangije.

Dr Michel yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2009, we na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri restaurant muri Chicago. Yamusabye kumubera umukorerabushake ndetse arabyemera nta mananiza kuko yumvaga bimunyuze; muri iyo kipe yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga yakomeje avuga ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi batabarika bari muri Mille Collines muri Jenoside akaba ariyo turufu yashyiraga imbere n’ubwo bizwi ko byari ibihimbano, Paul Rusesabagina yagendaga avuga hose ko ari we watumye Abahutu b’abahezanguni batabica.

Ku wa 15 Gashyantare 2010, uwari Ambasaderi w’u Rwanda, James Kimonyo yashinje Paul Rusesabagina gukorana na FDLR ariko abari bayirimo baramusetse. Icyo gihe Paul Rusesabagina yagaragaje ko ari uburyo Leta y’u Rwanda igerageza kumuharabika ndetse ko igisirikare cy’u Rwanda kiniga ubwisanzure, kandi inyandiko ye yavugaga ko leta yamunzwe na ruswa, ijyana abantu gusura urwibutso rwa Jenoside nko kwiyerurutsa gusa

Dr Michel Martin yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho asanga Umuryango wa Rusesabagina wari ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Yongeyeho ko hari bamwe bamwandikiye bamusaba kumufasha, umwe mu bayobozi yanditse inyandiko avuga ko yemeye kuba umuhamya mu rubanza nk’uko yafashije izindi mpunzi.

Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n’abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite. Yakomeje gutangaza ibitamaza Rusesabagina avuga ko yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi ari cyo cyari ki muri mu bwonko

Yavuze ko hari igihe umwunganizi mu mategeko umwe w’Umunyamerika Peter Erlinder wafashwe ariko abakozi n’abimenyereza umwuga muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation babwira gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe. Dr Martin yavuze ko Foundation ya Rusesabagina yanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa Mapping Report.

Nyuma Dr Martin yagize impungenge ku mikorere ya Rubingisa na Rusesabagina mu mwaka wa 2009, yatije Rubingisa mudasobwa ye ariko ayimusubiza irimo emails zitandukanye ariko zishobora kwisiba nyuma y’igihe runaka; yarazifashe arazibika. Izo email zanditswe n’abantu batandukanye.
Muri 2011, uyu mutangabuhamya yabonye inyandiko zivuga ku by’amafaranga yanyujijwe kuri Western Union n’abakoranaga na FDLR, ndetse aza no kujya gusaba kuzisemurirwa, Ati “Byari ibiganiro 33 hagati y’abantu batandukanye kandi zabaga zamenyeshejwe Nayigiziki Jerome, Rusesabagina Paul. Izo emails zivuga umubare w’amafaranga, yagombaga kohererezwa FDLR; urugendo rwa Rusesabagina ajya muri Afurika y’Epfo guhura na Murwanashyaka Ignace. Harimo amakuru yerekeranye uko intwaro zizagurwa ndetse n’igikorwa cyo kugurisha inkweto zagombaga guhabwa abatishoboye.’’

Muri izo nyandiko hari izivuga ko hakenewe ibihumbi 500$ yo gutangira umugambi wo gutera u Rwanda wabo mu mezi atanu ya mbere kugira ngo batangire akazi kabo. Icyo gihe ni bwo hatangiye gutekerezwa niba hari ibisasu bishobora guterwa ahantu cyangwa ibyahanura indege.

Muri icyo gihe bemeranyije ko hazajya hatangwa amafaranga hifashishijwe abantu 15 ndetse bageze aho hatekerezwa kwifashisha inzira inyura muri Tanzania mu gufasha abarwanyi kujya mu myitozo. Dr Martin yavuze ko akimara gutandukana na PDR Ihumure yatewe ubwoba ko azicwa. Ati “Mu 2014, abanyamuryango ba PDR Ihumure banyoherereje tweets nyinshi zimbwira ko ndi maneko wa Kagame. Bambwiraga ko bazanyica ndetse banandikiye umukoresha wanjye kuko bashakaga ko banyirukana.’’

Mu gukomeza ubuhamya Dr Michel yagize ati“Igihe namenye ko nakoreraga abajenosideri, byashoboraga kuba byoroshye, bikanarinda ubuzima bwanjye. Mu gutegura ubu buhamya, nibajije icyatumye nkomeza gukora ibyo nakoraga. Sindi umunyapolitiki, ibyo nahisemo gukora bishobora kudasobanuka ku bantu benshi. Icyamfashije gukurikirana ibyo nakoze ni uko ndi umubyeyi. Abagore n’abana ni bo bagirwaho n’ingaruka zikomeye z’ubugizi bwa nabi mu Isi.”

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasoje iburanisha nyuma yo kumva umutangabuhamya Dr Martin Michel wakoze muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation nk’umukorerabushake.

2021-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda ruragaragaza  na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

U Rwanda ruragaragaza na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

Editorial 27 Feb 2018
Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye  umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida  w’u Rwanda

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida w’u Rwanda

Editorial 07 Sep 2021
Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Editorial 16 Jan 2024
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye
Mu Mahanga

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Editorial 23 Mar 2016
Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa
IKORANABUHANGA

Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa

Editorial 25 Oct 2018
Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.
Amakuru

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Editorial 21 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru