• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Ubwanditsi 25 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Umutangabuhamya w’Umunyamerika Dr Michel Martin wigisha ibijyanye no kwita ku baturage ni we mutangabuhamya watanzwe n’ubushinjacyaha wasobanuye uburyo yahuye na Rusesabagina ndetse n’uburyo bakoranye ari umukorerabushake muri Foundation ya Rusesabagina. Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation ifite icyicaro mu mujyi wa Chicago muri Leta yitwa Illinois. Yavuze ko hari byinshi yabwiwe ku Rwanda kugeza n’ubu afata nk’uburyo bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iteka byabaga bigizwe n’Imigambi yo gukomeza gahunda ya Jenoside basize batarangije.

Dr Michel yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2009, we na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri restaurant muri Chicago. Yamusabye kumubera umukorerabushake ndetse arabyemera nta mananiza kuko yumvaga bimunyuze; muri iyo kipe yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga yakomeje avuga ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi batabarika bari muri Mille Collines muri Jenoside akaba ariyo turufu yashyiraga imbere n’ubwo bizwi ko byari ibihimbano, Paul Rusesabagina yagendaga avuga hose ko ari we watumye Abahutu b’abahezanguni batabica.

Ku wa 15 Gashyantare 2010, uwari Ambasaderi w’u Rwanda, James Kimonyo yashinje Paul Rusesabagina gukorana na FDLR ariko abari bayirimo baramusetse. Icyo gihe Paul Rusesabagina yagaragaje ko ari uburyo Leta y’u Rwanda igerageza kumuharabika ndetse ko igisirikare cy’u Rwanda kiniga ubwisanzure, kandi inyandiko ye yavugaga ko leta yamunzwe na ruswa, ijyana abantu gusura urwibutso rwa Jenoside nko kwiyerurutsa gusa

Dr Michel Martin yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho asanga Umuryango wa Rusesabagina wari ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Yongeyeho ko hari bamwe bamwandikiye bamusaba kumufasha, umwe mu bayobozi yanditse inyandiko avuga ko yemeye kuba umuhamya mu rubanza nk’uko yafashije izindi mpunzi.

Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n’abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite. Yakomeje gutangaza ibitamaza Rusesabagina avuga ko yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi ari cyo cyari ki muri mu bwonko

Yavuze ko hari igihe umwunganizi mu mategeko umwe w’Umunyamerika Peter Erlinder wafashwe ariko abakozi n’abimenyereza umwuga muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation babwira gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe. Dr Martin yavuze ko Foundation ya Rusesabagina yanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa Mapping Report.

Nyuma Dr Martin yagize impungenge ku mikorere ya Rubingisa na Rusesabagina mu mwaka wa 2009, yatije Rubingisa mudasobwa ye ariko ayimusubiza irimo emails zitandukanye ariko zishobora kwisiba nyuma y’igihe runaka; yarazifashe arazibika. Izo email zanditswe n’abantu batandukanye.
Muri 2011, uyu mutangabuhamya yabonye inyandiko zivuga ku by’amafaranga yanyujijwe kuri Western Union n’abakoranaga na FDLR, ndetse aza no kujya gusaba kuzisemurirwa, Ati “Byari ibiganiro 33 hagati y’abantu batandukanye kandi zabaga zamenyeshejwe Nayigiziki Jerome, Rusesabagina Paul. Izo emails zivuga umubare w’amafaranga, yagombaga kohererezwa FDLR; urugendo rwa Rusesabagina ajya muri Afurika y’Epfo guhura na Murwanashyaka Ignace. Harimo amakuru yerekeranye uko intwaro zizagurwa ndetse n’igikorwa cyo kugurisha inkweto zagombaga guhabwa abatishoboye.’’

Muri izo nyandiko hari izivuga ko hakenewe ibihumbi 500$ yo gutangira umugambi wo gutera u Rwanda wabo mu mezi atanu ya mbere kugira ngo batangire akazi kabo. Icyo gihe ni bwo hatangiye gutekerezwa niba hari ibisasu bishobora guterwa ahantu cyangwa ibyahanura indege.

Muri icyo gihe bemeranyije ko hazajya hatangwa amafaranga hifashishijwe abantu 15 ndetse bageze aho hatekerezwa kwifashisha inzira inyura muri Tanzania mu gufasha abarwanyi kujya mu myitozo. Dr Martin yavuze ko akimara gutandukana na PDR Ihumure yatewe ubwoba ko azicwa. Ati “Mu 2014, abanyamuryango ba PDR Ihumure banyoherereje tweets nyinshi zimbwira ko ndi maneko wa Kagame. Bambwiraga ko bazanyica ndetse banandikiye umukoresha wanjye kuko bashakaga ko banyirukana.’’

Mu gukomeza ubuhamya Dr Michel yagize ati“Igihe namenye ko nakoreraga abajenosideri, byashoboraga kuba byoroshye, bikanarinda ubuzima bwanjye. Mu gutegura ubu buhamya, nibajije icyatumye nkomeza gukora ibyo nakoraga. Sindi umunyapolitiki, ibyo nahisemo gukora bishobora kudasobanuka ku bantu benshi. Icyamfashije gukurikirana ibyo nakoze ni uko ndi umubyeyi. Abagore n’abana ni bo bagirwaho n’ingaruka zikomeye z’ubugizi bwa nabi mu Isi.”

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasoje iburanisha nyuma yo kumva umutangabuhamya Dr Martin Michel wakoze muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation nk’umukorerabushake.

2021-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2019
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025
Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Rayon Sports yerekanye abakinnyi 3 bashya barimo Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bahoze bakinira iyi kipe

Ubwanditsi 01 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid
Amakuru

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Ubwanditsi 18 May 2023
Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi
Amakuru

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Kenya :   Dyer&Blair  Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro
ITOHOZA

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Ubwanditsi 20 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru