Uwera Beatrice udakunze kwihanganira abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiyita ko bayirokotse ahubwo ari abana b’abayikoze nka Gatebuke Claude na Denise Zaneza mwene Sebatware Marcel wasize yoretse imbaga y’abatutsi muri CIMERWA ndetse n’abandi babana muri Jambo ASBL.
Beatrice yatangiye abagaya ababwira ko kwiyitirira gucika ku icumu atari ibintu ahubwo ari ugushinyagurira abarokotse nuko abaha Ubutumwa butomoye bugira buti “Uwabaha kuvukira mu bwoba, mukavuka aho mutagira ba sekuru, ba sewabo na ba Nyirarume, babaza ababyeyi babo impamvu batagira imiryango bakaburirwa igisubizo nabo!” “Uwabaha gukurira mu rujijo nka bamwe muri twe, ba nyina bajyaga kwandikisha ku ishuri mu wa mbere bati ise ninde? Nyina w’umwana ati yarapfuye izina rikandikwa ariko umwana w’imyaka 7 agaherako asobanukirwa ko ise yapfuye nta kindi gisobanuro, kandi ubwo yarishwe”
“Uwabaha kwiga uri umuhanga warangiza Primaire ntiwemererwe kwiga ayisumbuye, ugasibira inshuro eshatu ntacyo bitanga, bikarangira ubaye umuhinzi cg umunywi w’urwagwa ugategereza igihe bazagutemera”
“Uwabaha gukurira mu bwoba, ababyeyi bawe bahora barwana no kutagaragara ngo badahohoterwa kubera uko bareshya yajya mu kabari nk’abandi agakubitwa, yajya mu nama y’abaturage agatangwaho ingero mbi, akicwa no kwigunga” “Uwabaha guhigwa ugashyirwa ku rutonde rw’abagome rw’abagome, imbarutso yakoma bakaguhiga, bakagutema, bakagutemera abana, bakagutemera abavandimwe n’abo ukunda”
“Uwabaha kumara imyaka 27 utazi ibyobo abawe bajugunywemo, wagira Imana umugororwa akakwerurira ko nyoko cyangwa nyogokuru bamutaye mu musarane babanje kumucamo ibice” “Uwabaha kurwara Ihungabana ridakira kubera guhora mu gihirahiro cyo kwibaza aho abawe batawe n’icyo bazize udafitiye igisubizo maze bagahora muri confusion ya jenoside, wabona umwana ukikanga kuko asa nuwawe, wabona umugabo ukamwikangamo so cyangwa musaza wawe”
“Uwabaha guhora ubara imyaka wibaza abana bawe batemaguwe uko bari kuba bangana iyo baza kubaho. Uwabaha kuba INCIKE ugasaza utagira umwana n’umwe kandi warabyaye abana benshi ufite n’abuzukuru, ukabura aho wavutse ukabura aho washatse ugasigara uhagaze mu cyeragati”
“Muri ubwo butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook yashoje agira ati “ndetse uwabaha no KUZIMA mugasogongera bya nyabyo kuri uwo mubabaro n’agahinda. Inkuru yabo ikajya ibarwa n’ababamenye iminsi yazaba myinshi bakibagirana” Ubundi Umunyarwanda wa nyawe ntiyakifuje ko ikibi kigera kuri mugenzi we ariko ibyo abajenosideri bikora bitandukanye n’icyerekezo cyiza cy’Imibereho myiza”
Bea Uwera agirana ibiganiro na Rushyashya yagize ati ”Simbifurije guhura n’akaga twahuye nako, ariko kucyifuza nabyo ubwabyo umuntu yagatekereje inyungu zibiherekeje zitari ugutagatifuza ba se b’inkoramaraso bafite ibiganza bijejeta amaraso y’abatutsi bamennye, Ubundi Umuntu arivukira ariko umwambari w’umujenosideri ushaka kugenda nkawe ntiyakabaye mu bantu.