• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa, umukobwa wa Felesiyani Kabuga, umwicanyi ruharwa wateye inkunga umugambi wa Jenoside, ariwe Felicite Mukademali wari umaze imyaka isaga 27 muri icyo gihugu yabwiwe ko ubusabe bwe bwo kuba umwenegihugu wicyo gihugu butemewe.

Ise umubyara Kabuga Felesiyani w’imyaka 87, niwe wateye inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, afatirwa mu Bufaransa aho yabaga ku mazina y’amahimbano. Ubu ari I Lahe mu Buholandi aho ari gucirwa urubanza.
Mukademali ni umugore wa ruharwa Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi muri Leta y’Abicanyi.

Yafatiwe I Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007 aho yafatanwe bimwe mu bimenyetso byatumye Sebukwe Kabuga afatwa; aha twavuga nka Flash Disk yariho amakuru y’uburwayi bwa Kabuga naho yivuriza. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’urukiko Mpanabyaha rw’Arusha tariki ya 20 Ukuboza 2012 mu bujurire ahabwa 30 tariki ya 18 Ukuboza 2014.

Umupadiri w’umwicanyi Wenceslas Munyeshyaka nawe aba muri iki gihugu yidegembya aho asoma Misa. Undi ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro cyane cyane nka Murambi, Cyanika, Kibeho, Karama n’ahandi.
Kuva yagera mu Bufaransa, Munyeshyaka yakomeje akazi ke k’Ubupadiri kandi inzego z’Ubufaransa zizi ibyaha akurikiranweho ndetse akaba we ubwe yaragendana imbunda umunsi ku munsi.

Munyeshyaka yicishije Abatutsi basaga 200, aregwa ibyaha bya Jenoside harimo nicyo gufata ku ngufu. Mu mwakwa wa 2006, habaye urubanza rwa Munyeshyaka adahari akatirwa gufungwa burundu.

Abandi baregwa Jenoside babarizwa muri icyo gihugu harimo Col Laurent Serubuga, Agathe Kanziga, Innocent Musabyimana, Claude Muhayimana, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumba, Dr Charles Twagira, Dr Sosthene Munyemana, Innocent Bagabo n’abandi. Mu minsi yashize, Col Aloys Ntiwiragaba wihishahishaga ubutabera nawe yavumbuwe n’umunyamakuru Theo Englebert akaba ariwe washinze RDR yaje kuvamo ALiR na FDLR.

Niba koko Ubufaransa bushaka bushaka kubana neza n’u Rwanda bwagombye kubanza gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda yaba kubohereza cyangwa se bo ubwabo bakabacira imanza.

Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera

2021-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Ubwanditsi 16 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana
Amakuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza
Amakuru

Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza

Ubwanditsi 06 Jun 2023
Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara
ITOHOZA

Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 02 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru