• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Editorial 14 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball yatsinzwemo n’iya Misiri mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), iri kubera muri Kigali Arena.

Ni irushanwa rigomba kubonekamo ikipe imwe hagati y’u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo, ikaba ari nayo izahagararira Akarere ka gatanu muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.

Umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ukitabirwa n’Umukuru w’Igihugu aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire, aha uyu mukino ukaba warangiye ikipe y’igihugu ya Misiri itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

Muri uyu mukino ikipe y’u Rwanda niyo yatangiye neza aho mu gace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye ku manota 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangiye nako u Rwanda rukoze amanota 15 kuri 13, bituma igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 39 kuri 29.

Mu gace ka gatatu ikipe y’u Rwanda ikaba yakoze amanota 10 ku 20 ya Misiri ibi bikaba byatumye Misiri iyobora kugeza no mu gace ka nyuma ka kane k’umukino, ibi byarangiye Misiri isoje uyu mukino itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

Usibye uyu mukino wakurikiwe n’umukuru w’igihugu, mbere yaho hasojwe umukino wahuje ikipe ya Kenya yatsinze iya Sudani y’Epfo amanota 69 kuri 48.

Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 14 Nyakanga 2021 hateganijwe imikino ibiri aho isaha ya saa cyenda ikipe ya Misiri iri bukine na Kenya naho saa kumi n’ebyiri u Rwanda rurakina na Sudani y’Epfo.

2021-07-14
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 18 May 2017
Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo

Editorial 02 Jul 2025
Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n’Uko Umusozo w’Urugamba wagenze

Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n’Uko Umusozo w’Urugamba wagenze

Editorial 02 Oct 2020
Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Editorial 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu  Bubiligi
Mu Rwanda

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Editorial 28 Apr 2017
General  Major Musare wayoboraga FDLR-RUD  yitabye Imana
Mu Rwanda

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Editorial 16 Feb 2016
Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA
Amakuru

Rwamagana: abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu rugamba rwo guhangana na Virusi itera SIDA

Editorial 07 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru