• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Editorial 21 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Nyakanga 2021, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ari mu gihugu cya Maroc aho yagiye mu rugendo rugamije kwagura umufatanye hagati ya Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse na Raja Casablanca yo mu gihugu cya Maroc.

Mu rugendo rw’iminsi itandatu biteganyijwe ko uyu muyobozi azasura ibikorwa bitandukanye byo muri icyo gihugu harimo nko kureba uko amashuri y’abakiri bato akora, hakabamo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Raja ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Maroc.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Rayon Sports, bagaragaje ifoto iriho umuyobozi wa Rayon afashe umwenda wa Raja ndetse ari kumwe na Rachid Andaloussi umuyobozi wa Raja anwe afashe umwenda wa Rayon Sports, ibi bikaba ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwatangijwe hagati y’amakipe bayoboye.

Mu masezerano hagati y’aya makipe hategerejwemo urugendoshuri

Mubyo amakipe yombi ategerejweho muri aya masezerano harimo ko hazkorwa urugenoshuri hagati y’aya makipe yombi, aha ni ukuvuga ko ikipe imwe izajya ifata umwanya ikerekeza aho indi kipe ibarizwa kwiga uko imwe mu mirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ubu bufatanye buzibanda kandi kuguhana amahugurwa

Aha twavuga ko by’umwihariko ku ikipe ya Raja izafata umwanya wo gutegurira amahugurwa bamwe mu bagize ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, amakuru hari aravuga ko bamwe mu bayobozi ba Gikundiro by’umwihariko baba muri Office yayo bazahabwa amahugurwa na bamwe mu bayobozi ba Raja.

Hazategurwa amarushanwa azitabirwa n’abakinnyi bayo makipe

Biteganyijwe ko ikipe imwe izajya itegura amarushanwa y’abakiri bato mu bihugu byombi hanyuma abakinnyi bajye kwitabira ayo marushanwa by’umwihariko abakinnyi bato ba Rayon Sports bakazitabira irushanwa rizaba ryateguwe n’iyi kipe ikomeye muri Maroc ndetse no kuri uyu mugabane.

Andi makuru aravuga ko ikipe ya Raja Casablanca izategura amarushanwa aho izatumira amakipe yandi ane yo kuri uyu mugabane hakiyongeraho yo ubwayo ndetse na Rayon Sports rikaba irushanwa ry’amakipe atandatu azakina hagati yayo, iri rushanwa rikazaba ari nk’irushanwa rizabanziriza intangiriro za shampiyona mu bihugu bitandukanye.

Guhererekanya abakinnyi hagati y’amakipe yombi

Ku ruhande rwa Raja Casablanca ngo irategura uburyo bamwe mu bakinnyi bayo izabatiza ikipe ya Gikundiro kugirango bayifashe mu marushanwa atandukanye iyi kipe izakina, aha twavuga nka shampiyona y’igihugu ndetse n’igikombe cy’Amahoro kibera mu Rwanda.

Mu gihe Rayon Sports kandi yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga harimo nka CECAFA, CAF Champions League cyangwa se Confederations Cup izakomeza kwifashisha aba bakinnyi bazaba batanzwe n’ikipe ya Raja.

Ku ruhande rwa Rayon kandi nayo ifite amahirwe yo gutanga abakinnyi bayo bitwaye neza mu mikino izaba yakinnye, aha twavuga nk’umukinnyi ushaka kuzamura urwego rwo gukina iyi kipe ya Raja ikazamuha ikaze mu ikipe yayo kubera aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere muri Maroc.

Mu bindi bitegerejwe mu aya masezerano harimo kandi ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ibikorwa birimo ubucuruzi ndetse kandi hakabamo no gufashanya mu bikokorwaremezo.

Mbere y’uko urugendo rwa perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele rusozwa biteganyijwe ko azakurikirana kandi n’umukino wa shampiyona uzahuza ikipe ya Raja Casablanca ndetse n’ikipe ya Renaissance sportive de Berkane.

Raja Club Athletic ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Maroc kuko yashinzwe mu mwaka wa 1949, ni ikipe kandi ifite ibikombe 12 bya shampiyona, 8 by’igihugu ndetse n’ibindi bikombe 3 bya CAF Champions League ndetse n’ibindi 2 bya CAF Confederations.

2021-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Editorial 05 Sep 2021
Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Editorial 11 May 2021
Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Editorial 05 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe
SHOWBIZ

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Editorial 18 Oct 2017
Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura
ITOHOZA

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Editorial 20 Jul 2018
Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu
IMIKINO

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Editorial 19 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru