• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru zisize mu Rwanda hari ibyamamare mu mupira w’amaguru byo ku rwego rw’Isi, baje mu ruzinduko rugamije kuzamura umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato ndetse no kuzamura urwego rw’ubumenyi rw’abatoza b’abanyarwanda, abandi baje gutembere ibice bitandukanye by’igihugu.

Bakero akigera mu Rwanda

umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gandatu, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nizeyimana Olivier ndetse n’umuyobozi ushinzwe amarushanwa Nkusi Edmond.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Maria Bakero ari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 9 aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye byo gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru.

Muri uru ruzinduko rwa Bekero azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe y’ikiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore ndetse n’abagize Staff technique y’ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y’ibirunga n’iy’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jose Bakero wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona izwi nka Dream Team hagati y’umwaka wa 1988 na 1997 akayikinira imikino 329 agatwara ibikombe 13.

Mu bandi banyabigwi bari ku butaka bw’u Rwanda ni Robert Pires, David Seaman ndetse na Ray Parlour bahoze bakinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka yo hambere, aba biteganyijwe ko uru ruzinduko rwabo ruzamara iminsi itanu uhereye kuri uyu wa gatandatu kuko nibwo bahageze.

Ray Parlour

Umufaransa Robert Emmanuel Pires w’imyaka 48 wahoze akina mu kibuga hagati ndetse asatira yakiniye ikipe ya Arsenal hagati y’umwaka wa 2000 na 2006, uyu akaba yarakiniye iyi kipe imikino irenga 189 atsinda ibitego 62.

Robert Pires

David Andrew Seaman w’imyaka 58 akaba akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza we yakiniye ikipe ya Arsenal imikino 405, uyu yakinnye ari umunyezamu mu gihe cy’imyaka 13 hagati ya 1990 na 2003.

Ray Parlour nawe w’umwongereza afite imyaka 48 akaba yarakiniye iyi kipe imikino  339 atsinda ibitego 22, uyu yakoze akina hagati mu kibuga  hagati y’umwaka wa 1992 ndetse na 2004.

Aba bagabo bose bakiniye ikipe ya Arsenal izwi nk’abarashi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, aha baje mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye by’iki gihugu kirimo gukurura ba mukerarugendo bitewe n’ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano  y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k’imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.

2022-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017
Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Ubwanditsi 31 Mar 2021
Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique

Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique

Ubwanditsi 09 Jun 2017
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.
Amakuru

Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru