• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 niya 6 Werurwe 2022 aho hakinwa imikino y’umunsi wa 20.

Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu ikomeye harimo uwo ikipe ya APR FC iri bwakire Gasogi United, ni umukino ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’igihugu iri bukine idafite Bizimana Yannick wafunzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru kuko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha.

Si uyu mukinnyi utari bugaragare kuri uyu mukino wenyine ku ruhande rwa APR FC, kuko na myugariro Niyomugabo Claude atari bugaragare kubera amakarita atuma adakina, kuri Gasogi United nayo irakina idafite myugariro Nkubana Marc nawe wahagaritswe kubera amakarita y’umuhondo 3 afite.

Mu karere ka Musanze, Kiyovu SC yerekejeyo guhatana n’ikipe yako karere ariyo Musanze FC, ni umukino utari bube woroshye kuko mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa ikipe ya Kiyovu SC yayitsinze yose naho Musanze itsinda 2 inganya indi mikino 2.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Etoile de l’Est irakira ikipe ya Rayon Sports isabwa kongera amanota kugirango ibe yakwizera gutwara igikombe cya Shampiyona nk’uko intego ziyo kipe zimeze.

Undi mukino ni uzahuza ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali iNyamirambo kuri iki cyumweru, ni umukino ugiye guhuza aya makipe yombi atandukanyijwe n’amanota abiri aho ikipe y’umujyi wa Kigali ifite amanota 31 naho Police FC ifite 29.

Uko imikino y’umunsi wa 20 iri bukinwe:
Kuwa gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022:
Bugesera FC vs Mukura VS&L (Bugesera Stadium,15h00)
Gicumbi FC vs Gorilla FC (Gicumbi stadium, 15h00)
APR FC vs Gasogi utd FC (Kigali Stadium, 15h00)
Rutsiro FC vs Marines FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Musanze FC vs SC Kiyovu (Ubworoherane Stadium, 15h00)

Ku cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022:
Police FC vs As Kigali (Kigali Stadium, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Rayon Sports FC (Ngoma Stadium, 15h00)
Etincelles FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Abakinnyi ndetse n’abatoza batemerewe kugaragara kuri uyu mukino:
1. NIYOMUGABO CLAUDE (APR FC)
2. BISHIRA LATIF (AS KIGALI)
3. SHYAKA PHILBERT (ESPOIR FC)
4. MANIRAKIZA GERVAIS ASS COACH (ESPOIR FC)
5. UWIRINGIYIMANA CHRISTOPHE (ETINCELLES FC)
6. NKUBABA MARC (GASOGI UNITED)
7. IRADUKUNDA AXEL (GICUMBI FC)
8. NSHIMIYIMANA EMMANUEL (GORILLA FC)
9. MUGIRANEZA FRODOUARD (MARINE FC)
10. KAMANZI ASHRAF (MUKUR VS&L)
11. NKUBITO AMZA (RUTSIRO FC)

2022-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Ubwanditsi 10 Jun 2024
David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Ubwanditsi 19 Nov 2020
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Ubwanditsi 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”
Amakuru

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Ubwanditsi 05 Oct 2022
Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu
Mu Mahanga

Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Ubwanditsi 08 May 2018
Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”
SHOWBIZ

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”

Ubwanditsi 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru