• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Ubwanditsi 26 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanaga ya Al Jazeera kuri uyu wa gatandatu, Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, yashubije umunyamakuru wari umubajije uko abona ibirego bya Kongo bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, maze agira ati:”…..Perezida Kagame, adaciye ibintu ku ruhande, yasobanuye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23. Twebwe ntidushaka kujya mu mukino wo kugerekanaho umutwaro no gutungana agatoki, kuko ntacyo byamara mu gukemura ibibazo. Nk’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba twiyemeje gufatanya mu kurangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi icyiza yaba Pereida Kagame, yaba na Perezida Tshisekedi, bombi bafite ubushake”.

Kuva intambara hagati y’igisirikari cya Kongo n’umutwe wa M23 yakubura mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abategetsi ba Kongo bunganyije ibirego biherekejwe n’ibitutsi, bashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe uvuga ko uharanira kubaka igihugu cyubaha uburenganzira bwa buri Munyekongo. 

Uretse amagambo menshi, nta kimenyetso na kimwe Kongo yigeze igaragaza cyerekana nibura uruhare ruto cyane rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu.

U Rwanda rwo ntirwahwemye gusobanura ko ibibazo bya Kongo bireba Abanyekongo ubwabo, ariko rukongeraho ko rwiteguye gufatanya n’abandi kubishakira umuti. Ibi ni na byo Perezida Ruto yabaye nk’ushimangira, maze ku mbuga nkoranyambaga ibigwari bidashaka kumva ukuri si ukumutuka byiva inyuma. Ntibitangaje ariko kuko ibitutsi ariyo ntwaro rukumbi bafite.

Kugeza ubu abayobozi banyuranye banze kugwa mu mutego w’ikinyoma cya Kongo.

Uretse Perezida William Ruto usanga umukino wo gushinjanya ntacyo wageraho, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres aherutse kubwira televiziyo y’Abafaransa, France 24, ko nta kimenyetso yashingiraho yemeza ko u Rwanda rufasha M23 koko, nk’uko n’umuhagarariye muri Kongo, Bintou Keita, yari aherutse kubitangaza.

Kugeza ubu kandi yaba Loni, waba Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ndetse n’indi miryango mpuzamahanga nta n’umwe uragaragaza ko wemeye ibivugwa na Kongo, ngo ubonereho no kwamagana u Rwanda. Ibi birerekana rero ko Tshisekedi n’ibyegera bye bakwiye guhindura umuvuno, bakareka gukomeza gutayanjwa, ahubwo bakumva inama amahanga abagira, yo kubanza kumva ko ibibazo aribo bireba mbere na mbere, no kubikemura binyuze mu nzira y’ibiganiro.

U Rwanda rwagaragaje ubushishozi, rwirinda kugwa mu mutego w’ubushotoranyi.

Perezida Kagame akunze kumvikana avuga ko “igisubizo cyiza ukwiye guha ugusuzugura, ugutuka n’undi wese ukwifuriza ikibi, ari ugukora, ukamuhimisha gutera imbere”. Ibi rero ni nabyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa, maze rwirinda guterana amagambo n’abategetsi ba Kongo bahisemo inzira y’ikinyabupfura gike cyane.

Ubwo Perezida Tshisekedi yongeraga kwifatira u Rwanda ku gahanga mu Nteko Rusange ya Loni ya 7, hari abibwiraga ko Perezida Kagame azamusubiza akabwira Tshisekedi ”icyo amutekerezaho”, cyane ko Perezida w’u Rwanda ari nawe wavuze nyuma. Si ko byagenze, ahubwo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubunararibonye muri politiki, aho gutwarwa n’uburakari, mu mbwirwaruhame itarambiranye yerekana gusa ko umuti w’ibibazo ari ukubanza kumva inkomoko yabyo, kandi ko amazi atararenga inkombe kuko umuryango mpuzamahanga ushyize hamwe wakemura ibibazo.

Ikindi abasesenguzi bashingiraho bemeza ko u Rwanda rudahubuka haba mu mvugo haba no mu bikorwa, ni igihe igisirikari cya Kongo, gifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, barasaga ku butaka bw’u Rwanda, nyuma bakaza no gushimuta abasirikari 2 b’u Rwanda. Icyo gihe hari abatari bake bumvaga u Rwanda rugiye gukoresha uburenganzira bwarwo n’ubushobozi rusanganywe(Kongo irabuzi), maze rugatanga isomo rizabuza Kongo kongera gukora mu jisho ry’intare. Si ko byagenze, ahubwo u Rwanda rwabwiye Kongo, runasaba amahanga kuyumvisha ko ubwo bushotoranyi nibukomeza butazayigwa amahoro.

Abategetsi ba Kongo ni  “ibikuri” muri politiki.

Umunwa muremure, indirimbo y’ibitutsi, ibirego bidashinga biherekejwe n’ubushotoranyi, ni intwaro y’abanyantege nke. Gutinyuka kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bene wanyu ubaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byo ni ubuswa buzabaroha mu gutsindwa ruhenu, kuko biha M23 impamvu yo kurwana. Kwihandagaza ukizeza abaturage ko uzagaba igitero ku Rwanda ndetse ukarwigarurira, uzi neza ko ntaho muhuriye mu bushobozi, bwaba ubwa gisirikari, ubwa politiki na dipolomasi, niba atari ubwiyahuzi ni uburwayi bwo mu mutwe. Muri make rero, imyitwarire y’abategetsi ba Kongo igaragagariza buri wese ko ari”ibikuri” muri politiki. Ikibazo kandi iyo utazi cyangwa uhakana ubumuga bwawe, no kubukira biragoye.

 Ushobora kwanga kumva, ariko ntiwakwanga no kubona!!

2022-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Ubwanditsi 19 Oct 2017
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Ubwanditsi 01 May 2024
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizazanwa n’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 22 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru